AmakuruUrukundo

Dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo mwashakanye atakikwishimira

Hari igihe kigera abashakanye bakaba batakishimirana nkuko byari mbere ndetse ibi bikarenza ibyo kurakaranya k’umunsi umwe, bigafata igihe kirekire kuburyo usanga umwe asa n’uwazinutswe undi, atakimwishimira.

Ibyo ahanini bamwe babikora mu ibangana ntabe yanabwira uwo bashakanye ko atakimwishimira, ahubwo akabyerekana mu byo akora.

Kumara umwanya munini muri telefoni

Igihe uwo mwashakanye amara umwanya munini muri telefoni jya umenya ko atakwishimira ko ahubwo akoresha telefoni mu rwego rwo gushaka ibyishimo ahandi.

Guceceka ageze mu rugo: hari n’abandi bagaragaza ibimenyetso byo guceceka cyane ugasanga igihe ari mu rugo aba adashaka kuvuga kandi yagera ahandi akavuga ntumenye ko ari wawundi ugera mu rugo ntavuge.

Gutanga ibisubizo bigufi

Igihe uvugisha umuntu akaguha ibisubizo bigufi nka oya cyangwa yego gusa kubyo umubajije ntagire ikindi yongeraho nuko aba adashaka ko muvugana ibindi birenzeho. Nibarero iyo uganiriza uwo mwashakanye ubona agusubiza yego, oya n’ibindi bisubizo bigufi menya ko atakikwibonamo.

Kudashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina

Igihe uwo mwashakanye nta ndwara afite imubuza kwifuza ko mwakora imibonano mpuzabitsina jya umenya ko nabyo bishobora kukubera ikimemenyetso cyo kuba atacyikwishimira.

Kuba atakikwitaho

Iyo uwo mwashakanye atakikwitaho ngo akwereke urukundo mu buryo yabigenzaga akoresheje utuntu duto nko kugusuhuza yinjije mu rugo, kukwifuriza umunsi mwiza n’ibindi nk’ibyo, jya umenya ko ari kimwe mu bimenyetso byo kuba atakikwishimira.

Kugaragaza ko atakikubaha

Igihe uwo mwashakanye atakikubaha akubwira amagambo yishakiye yose kandi akagenda agutaranga mu ncuti ze, icyo gihe nabwo bige bikwereka ko atakikwishimira.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwerekako uwomwashakanye atacyikwibonamo nubwo we yaba atarabikubwira ngo ubimenye.
Igihe ubonye rero bimwe muri ibibimenyetso ugomba kwisuzuma ukareba ko iyo myitwarire agaragaza atari wowe wayimuteye bikaba bituma atakikwiyumvamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger