AmakuruUbuzima

Dore bimwe mu biribwa byagufasha kurwanya ububabare mu ngingo

Muri iyi minsi abantu benshi usanga bakunze kugira ububabare mu ngingo zitandukanye, aho abantu bamwe n’abamwe basigaye bananirwa guhaguruka neza ndetse no kwicara bikababera ikibazo bitewe n’ingingo zabo ziba zibarya cyane.

Ibi bibazo byo kuribwa mu ngingo bikunze kwibasira cyane abantu bageze mu za bukuru, ndetse n’abantu bakiri bato izi ndwara zibageraho, Akaba ari uburwayi bukunze kwibasira abantu bose budatoranije.

Nubwo hari imiti myinshi itangwa mu kuvura izi ndwara, ndetse na siporo ikaba imwe mu miti myiza yo guhangana n’ubu burwayi, hari ibyo kurya no kunywa byagaragaye ko byifitemo ubushobozi bwo guhangana n’ubu burwayi.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu biribwa byagufasha guhangana n’ububabare mu ngingo ndetse na za Rubagimpande.

1. Imineke

Imineke ni isoko nziza ya potassium ukaba umunyungugu wongerera amagufa gukomera; irimo kandi magnesium, ikaba izwiho guhangana n’ibibazo binyuranye by’imitsi. Iyi magnesium izwiho gutuma amagufa abamo imyunyungugu ihagije, kandi abarwayi b’imitsi baba bafite amagufa adafite imyunyungugu. Kurya imineke rero kuri bo ni ingenzi.

2. Amafi ya salmon

Aya mafi azwiho kuba akungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika cyandika ku byo kurya bivura bwagaragaje ko abantu bakunze kurya ubu bwoko bw’amafi badakoresha cyane imiti igabanya uburibwe ikanabyimbura, kubera ko bya binure bya omega-3 byakoze akazi kari gukorwa n’iyo miti. Ibi binure bigabanya uburibwe bikanabyimbura.

3. Pome

Uru rubuto rukungahaye ku kinyabutabire cya quercetin. Iki kinyabutabire kikaba kizwiho kugabanya uburibwe no kubyimbura, ndetse pome ikora kimwe na ibuprofen cyangwa diclofenac, imiti izwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Quercetin iboneka cyane mu gice cy’inyuma, niyo mpamvu ari byiza kuyiryana n’igishishwa.

4. Ibinyampeke byuzuye

Iyo tuvuze impeke zuzuye tuba tuvuga za zindi zitabanje kunyuzwa mu nganda zizigira umweru. Izi mpeke rero zizwiho kurwanya kubyimbirwa kuko zibuza poroteyine yitwa C-reactive gukora, ikaba ari imwe mu mpamvu zo kurwara indwara zo kurwara imitsi. Izo mpeke twavuga ingano, ibigori, amasaka, umuceri, uburo.

5. Umutobe w’amacunga

Umutobe w’amacunga kimwe n’indi mitobe myinshi ituruka ku mbuto ni isoko nziza ya vitamin C. Iyi vitamin igira uruhare mu gukomera kw’amagufa, kandi kuyibura bigira ingaruka ku kwisana k’umubiri, amagufa n’amenyo.uyu mutobe rero ni ingenzi cyane.

Ntabwo ari ibi biribwa gusa kuko hari n’ibindi byo kurya byinshi bishobora gufasha mu kurwanya ububabare mu ngingo ndetse na za Rubagimpande, aho harimo nka Tofu, Tangawizi, tungurusumu, Icyinzari ndetse n’ibindi.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger