AmakuruUbuzimaUtuntu Nutundi

Dore bimwe mu bimenyetso byagufasha kwirinda indwara ya stroke

Hari indwara zimwe na zimwe ziba zikomeye cyane, ku buryo iyo igufashe uhita witaba Imana mu gihe cyihuse, gusa kandi nta ndwara nimwe yibasira umubiri itabanje gutanga ibimenyetso twakwita ko biburira.

Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

Stroke ni iki?

Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw’ibanze

Ubwoko butandukanye bw’indwra ya stroke:

Ischemic strokes

Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n’ukwifunga cg kugabanuka cyane kw’imijyana y’amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z’ubwonko zigatangira gupfa.

Hemorrhagic strokes

Ubu bwoko bwo buterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

Transient Ischemic attacks (TIAs)

Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n’ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw’amaraso ajya mu bwonko igihe gito. TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n’ukwifunga kw’udutsi tujyana amaraso.

Ibiranga stroke ugomba kwitondera

Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;

Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice

Kwibagirwa ugatangira kwitiranya ibintu

Gutangira kuvuga no kumva bikugoye cyane

Gutangira kutareba neza ku jisho rimwe cg amaso yose

Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye

Guhorana isereri

Uburibwe bw’umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu

Uburyo ushobora kwirinda stroke

Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

Dore bimwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n’iyi ndwara;

Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho
Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo utubuto duto ndetse n’imboga

Kunywa mu rugero inzoga

Niba unywa cg uba hafi y’unywa itabi bihagarike

Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo bicisha mu nganda

Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger