AmakuruUtuntu Nutundi

Dore akamaro gakomeye ko ngukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bw’umuntu

Gukora imibonano mpuzabitsina burya ngo bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu nk ‘uko tubikesha urubuga www.webmd.com/sex- relatioship.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu Bwongereza, bugakorwa bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu.

Muri ibyo byiza byo gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru harimo:

1. Gutera neza k’umutima no gutembera neza kw’amaraso 

Mu gihe cyo gutera akabariro, bavuga ko umutima utera kuva kuri 70 ku munota kugeza kuri 150. Ibi rero bikaba ari byiza ku mutima . Gutera kandi akabariro inshuro eshatu mu cyumweru ngo bigabanya kuribwa umutima ku kigereranyo cya 50%. Bavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hakoreshwa umwuka mwinshi bityo bikaba ari byiza kuko hakoreshwa umwuka mwiza mwishi uzwi kwizina rya”oxygene”.

2. Imitere myiza n’ibyiyumvo mu buzima bigenda neza iyo habayeho gutera akabariro 

Aha niho ubushakashatsi bukomeza bwerekanye ko gutera akabariro bitanga umunezero kurenza uwo wahabwa no kuba wagira amafaranga menshi, kandi ngo bitanga ubuzima bwuzuye ibyishimo.

3. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunaniro cyangwa guhangayika”stress” 

Aha bavuga ko abantu bagira itiro uko bikwiye kandi biyumvamo umutuzo iteka ari babandi badatenguha akabariro.

4. Gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru ngo bitera kugira uruhu rwiza 

Mu gihe k’iki gikorwa, umugore ngo yongera inshuro ebyiri imisemburo ituma umusatsi we ushashagirana kandi ngo ibi bigaterwa n’uko uruhu rwe rugenda rworoha ruba ryiza cyane.

5. Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza mu rugero yongera uburambe 

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mbere y’ubu, ngo bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina yongera uburambe, kandi ngo gupfakara ukiri muto ntiwongere gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya ubukana bw’imikaya bigatuma wasaza vuba cyane.

6. Gutera akabariro mu rugero bifasha umubiri guhumeka neza 

Ibyuya biterwa n’uko hariho gukorwa imibonano mpuzabitsina, bituma habaho guhumeka k’utwenge tuba ku ruhu, bigatera kugira uruhu rwiza (ruyaga), kandi ngo bigabanya amahirwe y’uko umuntu yakwandura indwara z’uruhu.

7. Iyo bikozwe neza kandi mu rugero bifasha kugira ingano nziza 

Gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugutera kuba wahorana ingano inejeje, bitewe no kugenda umuntu akoresha imbaraga zituma atakaza bimwe mubyatuma atagaragara neza. Aha bavuga ko iminota 20 buri cyumweru itwara imbaraga zingana na 7500 buri mwaka, umuntu yagereranya n’imbaraga umuntu ukora imyitozo yo kwiruka yakoresha yirutse kirometero 120 (120km)

8.Imibonano mpuzabitsina ikomeza imikaya 

Aha ariko ngo byaterwa n’uko igikorwa cyagiye gikorwa. Bavuga ko imibonano mpuzabitsina yakozwe neza mugitanda ngo ikomeza imikaya yo ku matako, ku mabuno, mu gatuza ndetse n’iy’amaboko. Aha kandi bongeraho ko bikomeza amagufwa y’uruti rw’umugongo.

9. Kugaragara neza(Kuba sexy) 

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma ukurura (ugaragarira neza) abo mudahuje igitsina.

10. Gukora imibonano mpuzabitsina byongerera imbaraga imyanya myumviro y’umubiri w’umuntu cyane cyane guhumurirwa 

Aha bavuga ko nyuma yo kurangiza , hahita habaho imisemburo itera ubwonko kurema udutsi duto cyane dutuma umuntu ahumurirwa biruseho

11.Gutera akabariro bigabanya ububabare bw’umubiri 

Gutera akabariro neza ngo bigabanya ububabare bw’umubiri inshuro icumi ugereranyije n’indi miti abantu bakunze kunywa ngo bagabanye ububabare.Aha bakomeza bavugako bigabanya kurwara umutwe.

12. Gutera akabariro bifasha kugira impumuro nziza mu kanwa 

Gusomana, nk’igikorwa kibanziriza imibonanomuzabitsina,byongerera imvubura z’amacandwe bityo akabasha gusukura neza mu kanwa no hagati y’amenyo.Ibi bitera ingaruka nziza zo kutarwara amenyo no gutuma mukanwa hahumura neza.

13. Birinda indwara zimwe na zimwe 

Imibonano mpuzabitsina ngo irinda indwara zimwe na zimwe nka asima n’uburima. Ikindi kandi ngo biganya n’umuriro wo ku rwego rwo hejuru.

14. Bifasha gusinzira neza 

Nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina,cyane cyane nimugoroba,ngo byaba bituma umuntu agira ibitotsi byiza bitewe n’uko umubiri uba watekanye.

15. Bifasha mu kurwanya kanseri 

Gukora imibonano mpuzabitsina ngo byaba birwanya kanseri. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basohora inshuro hagati ya 13 na 20 mu kwezi bafite amahirwe angana na 14% yo kutarwara kanseri yo mudusabo tw’intaga.

Bwerekanyeko kandi gusohora kuva ku nshuro 21 kuzamura buri kwezi, ngo bigabanya amahirwe yo kurwara kanseri ku mahirwe angana na 33%. Bakomeza bagaragaza ko kugira imisemburo y’imyanya ndangagitsina iri ku rugero rwikirenga ngo bishobora kuba bimwe mu byatera amahirwe yo kurwara kanseri.

Gusa aha barangiza berekana ko bamwe mu badakora imibonano mpuzabitsina neza bagira ibyago byo kubikuramo ubuzima bubi, aha bakibanda cyane nk’igihe umugore atabashije kurangiza kuko ngo bimuviramo guhorana ibibazo mu mikorere y’umubiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger