AmakuruImikino

Dore abakinnyi 12 batemerewe gukina umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda

Kuwa kabiri tarkii ya 3 Werurwe 2020, nibwo harasubukurwa umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru aho ku ikubitiro iyi mikino izabimburirwa n’uzahuza SC Kiyovu na na Gasogo United uteganyijwe ku isaha  ya saa 15;00.

Uyu mukino kandi uzabera ku isaha imwe n’uwa Espoir FC vs Gicumb FC, As Kigali vs As Muhanga ndetse n’uzahuza Mukura VS vs Heroes FC.

Ni shampiyiyona igiye gukomeza nyuma y’akaruhuko kari kafashwe kubera ikipe y’igihugu yarimo yitegura imikino ibiri ya gishuti uwa Cameroun na Congo Brazaville.

Mu makipe atandukanye yo mu kicyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, hari abakinnyi 12 batazakina iyi shampiyona ku munsi wayo wa 21 uteganyijwe gusubukurwa ku munsi w’ejo.

Abakinnyi 12 barimo Omborenga Fitina wa APR FC ntabwo beremerewe gukina imikino y’umunsi wa 21 bitewe n’uko bujuje amakarita atabemereera gukina umukino ukurikiyeho.

Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 21

1.Ombolenga Fitina (APR FC)
2.Alain Bruno Bati (Gicumbi FC)
3.Muhumure Omar (Gicumbi FC)
4.Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
5.Rwigema Yves (Gicumbi FC)
6.Yamin Salumu (Gasogi United)
7.Habamahoro Vincent (SC Kiyovu)
8.Nshimiyimana Abdou (Étincelles FC)
9.Wilonja Jacques (Espoir FC)
10.Rurangwa Mossi (As Kigali)
11.Olih Jacques (Mukura VS&L)
12.Ndayishimiye Thierry (Marine FC)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger