AmakuruImikino

Dore 11 ba APR FC bagiye gucakirana na Musanze FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC amaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 baza kubanza mu kibuga, mu mukino w’umunsi wa 25 iyi kipe y’ingabo z’igihugu igiye gucakiraniramo na Musanze FC.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Ubworoherane, i Musanze guhera saa cyenda n’igice.

Mu bakinnyi 11 umutoza Petrovic aza kubanza mu kibuga, mu izamu araza gukinishamo Kimenyi Yves utarakinnye umukino iyi kipe iheruka kunyagiramo Amagaju.

Muri ba myugariro, araza kwifashisha Ombolenga Fitina uza kuba anyura inyuma ku ruhande rw’iburyo, urw’ibumoso ruraza kunyuraho Imanishimwe Emmanuel, mu gihe Herve Rugwiro na Nsabimana Aimable baza kuba bafatanya mu mutima w’ubwugarizi.

Hagati mu kibuga haraza kuba hakina Amran Nshimiyimana na Andrew Butera baza kuba bakina nk’aba casseurs, imbere y’abo haze gukina abasore batatu: Issa Bigirimana, Muhadjiri Hakizimana na Djihad Bizimana, mu gihe Lague Byiringiro aza gukina nk’umwataka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger