AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Donald Trump yakiriye Uhuru Kenyatta muri White House (+AMAFOTO)

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Perezida  Donald Trump, yakiriye mu biro bye  Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aho ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no kurwanya iterabwoba.

Perezida Kenyatta yageze i Washington ku Cyumweru taliki ya 26 Kanama 2018 aho yakiriwe n’abanyakenya baba muri Amerika mu ijoro ryo  ku wa Mbere, ni bwo Kenyatta yahuye na Donald Trump aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi.

Trump na Kenyatta nk’uko ibiro bya leta ya Kenya  bibivuga, umuhuro w’aba bakuru bibihugu byombi wibanze k’ubucuruzi ,ishoramari n’ umutekano. Ambasaderi wa Kenya uri muri Amerika yavuze ko ibiganiro nanone bari buganire ku ishoramari kubera ko Kenya ishaka kongera ibyo yohereza muri Amerika.

Aba bakuru bibihugu byombi kandi banemeranyije ku ingendo z’indege za Kenya ziva Nairobi zijya NewYork ntahandi zibanje kunyura , ingendo bemeranyije ko zizatangira taliki ya 28 Ukwakira uyu mwaka.

Ikindi baganiriyeho ni ikijyanye n’ibikorwa by’iterabwo bikorwa n’umutwe wa Al Shabab , Kenya Ifatanya na Amerika mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba  cyane cyane mukurwanya umutwe wa Al Shabab ufite ibirindiro muri Somalia. Kuva Donald Trump yajya kubutegetsi Amerika yongereye ingabo ziri muri Somalia.

Ibi n’ubwo bibaye hari hashije iminsi mike Ubushinwa, igihugu gihanganye cyane na Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga kigiranye amasezerano y’ubucuruzi na Kenya , ibi bisa na ho bitazorohera Kenyatta gukorana n’ibi bihugu  bihanganiye isoko rya Afurika muri iyi minsi.

Uhuru Kenyatta abaye umuperizida wa kabari uyobora igihugu cyo kumugabane w’ Afurika uhuye na Trump nyuma ya Muhammadu Buhari wa Nigeria

Perezida Donald Trump na Uhuru Kenyatta wa Kenya

Trump n’umufasha we Melania bakira Uhuru Kenyatta n’umufasha we Margaret      
Abakuru bibihugu byombi bagirana ibiganiro

Perezida Uhuru Kenyatta akigera muri Amerika i Washington ku Cyumweru

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger