AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Donald Trump arashaka kongera kwiyamamariza kuyobora America mu isura nshya

 

Amakuru dukesha Bwana Sean Spicer wigeze gukorana na Donald Trump ubwo yari Perezida wa Amerika arahishyura ko uyi mugabo wasimbuwe na Joe Biden azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cy’igihangage ku Isi.

Uyu mugabo avuga ko uyu mugabo agifite akayihayiho ko kugaruka kwiyamamariza kuyobora Amerika ndetse ngo azabikora mu mwaka wa 2024.

Yabyemereje mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Washington Examiner.

Spicer avuga ko Donald Trump aherutse kwiyemeza kugaruka muri Politiki nyuma yo kubabazwa n’uko muri iki gihe Joe Biden ahanganye n’ikibazo cy’abimukira.

The Examiner ntitangaza niba ibyo Spicer avuga yarabitumwe na Trump cyangwa niba ari ibitekerezo bye bwite.

Ku rundi ruhande ariko, ntawahakana ko Trump ashobora kugaruka muri Politiki ya Amerika ndetse akaba ashaka kuba Perezida kuko iyo wibutse uko yavuye muri White House usanga kuba yagaruka muri biriya biro ari ibintu bishoboka cyane.

Abahanga mu mateka ya Amerika bavuga ko Donald Trump ari we Perezida wategetse kiriya gihugu nabi.

Ngo yagikuyeho inshuti ariko ku rundi ruhande azamura ubukungu bwacyo cyane.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger