AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Djihad Bizimana na Salomon Nirisarike bamaze gusanga bagenzi babo muri Guinea

Abakinnyi babiri b’Amavubi bakina mu gihugu cy’Ububiligi barimo Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren na Salomon Nirisarike ukinira FC Tubize, bamaze kwihuza na bagenzi babo baherereye i Conakry muri Guinea aho bitabiriye umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi agomba guhuriramo na Syli National ya Guinea.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade le 28 Septembre iherereye mu murwa mukuru Conakry, kuri uyu wa gatanu.

Aba basore bombi bari mu bashobora kubanza mu kibuga ntibari kumwe n’iyi kipe ubwo yavaga i Kigali, gusa bamaze kubonana na bagenzi babo nyuma yo guhaguruka i Brussels mu Bubiligi ku munsi w’ejo.

Itsinda rigize ikipe y’igihugu Amavubi na ryo ryamaze kugera muri Guinea, nyuma y’urugendo rw’amasaha 28 batangiriye i Kigali kuri uyu wa mbere berekeza i Addis Ababa, aho bahagurukiye ku munsi w’ejo mu gitondo berekeza i Conakry.

Abakinnyi 23 bagize ikipe y’igihugu Amavubi.

Abazamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa) na Kimenyi Yves (APR FC)

Abakina inyuma: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) na Rusheshangoga Michel (APR FC).

Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (APR FC)

Abataka: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt).

Amavubi i Conakry mu murwa mukuru wa Guinea.
Djihad Bizimana asuhuzanya na myugariro Rwatubyaye Abdul.
Salomon Nirisarike asuhuzanya n’umutoza we Mashami Vincent.
Salomon Nirisarike ari kumwe na bagenzi be.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger