AmakuruImikino

Djihad Bizimana agomba gusubira i Burayi adasoje shampiyona

Bizimana Djihad wamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Waasland Beveren yo mu Bubiligi yamaze kubwirwa ko agomba kwitabira imyitozo y’iyi kipe bitarenze mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu, akaba azasiga ikipe ye ya APR FC shampiyona itarangiye.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo ikipe ya Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu musore ukomoka i Rubavu, nyuma yo gutsinda igeregezwa yari amaze iminsi ayikoreramo.

Nyuma yo gusinya amasezerano, Djihad yahise agaruka mu Rwanda mu rwego rwo gukomezanya na bagenzi be shampiyona, kugira ngo byibura azasubire mu Bubiligi amaze kugira icyo afasha ikipe ye ya APR FC iri kurwana urugamba rwa shampiyona.

Djihad ubwo yari amaze gusinyana amasezerano y’imyaka itatu na Beveren.

Mu gihe abenshi bari biteze ko uyu musore azarangizanya shampiyona na APR akazasubira i Burayi irangiye, Waasland-Sportkring-Beveren yaguze Djihad arenga miliyoni 209 yahise imutumaho ngo asubire mu Bubiligi bitarenze tariki 12 Kamena, kugira ngo azatangirane na bagenzi be imikino ya ‘Pre season’ y’umwaka mushya w’imikino.

Aya makuru uyu musore yayatangarije Umuseke agira ati”Hariya shampiyona yari yararangiye banyemerera kugaruka mu Rwanda. Ariko ngomba gusubirayo hagati ya tariki 11 na 12 kuko aribwo tuzatangira pre season. Ntabwo nagira icyo mvuga abatoza ba hariya bankundiye kuko ntacyo bambwiye gusa nkeka ari muri rusange kuko bambwiye ko ndi umukinnyi mwiza wabafasha.”

APR FC izakina imikino icumi ya nyuma ya shampiyona idafite uyu mukinnyi kuko azajya mu Bubiligi shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 20. Umukino wa nyuma Bizimana Djihad azakini ikipe y’ingabo z’u Rwanda muri shampiyona ni uwo bazasuramo Musanze FC tariki 24 Gicurasi kuko nyuma shampiyona izahagarikwa hakinwe igikombe cy’Amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger