AmakuruAmakuru ashushye

Djabel Manishimwe avuga ko Rayon Sports ariyo yatumye atajya muri Gor Mahia

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019 ni bwo inkuru y’uko Rayon Sports yagurishije Manishimwe Djabel muri Gor Mahia yamenyekenye, nyuma y’umunsi umwe gusa uyu mukinnyi yahisea agaragara mu mwambaro w’ikipe ya APR FC aho yanamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byatunguye abantu bibaza uko bigenze mu gihe abantu benshi bari bazi ko uyu mukinnyi ari munzira zerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Djabel aganira n’itangazamakuru yasobanuye ibyi y’inkuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yari asanzwe akinira ariyo yatumye atajya muri Gor Mahia kuko itubahirije ibyo bumvikanye.

“Rayon Sports yangurishije Gor Mahia, ninjye wari usigaye kumvikana na Gor Mahia, yari yabaciye ibihumbi 9 by’amadorari njye bagomba kumpa 21 by’amadorari n’umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorari, tujya gusinyana twari kumwe n’umuntu ushinzwe transfer muri Rayon Sports witwa Sadati, SG wa Gor Mahia amubwira ko atagomba gushyira amakuru yanjye na bo hanze.”

“tukimara gusinya yadusabye ko yadufotora amafoto akaba ayabitse akazayasohora ari uko byarangiye, tugisohoka hashize iminota 5 tubona amafoto yageze hanze ndi kumwe na SG biramubabaza cyane.”

Uyu mukinnyi akomeza avuga ko Rayon Sports yashyize hanze ibye na Gor Mahia bitararangira bituma iyi kipe yo muri Kenya isinyisha undi mukinnyi bakina ku mwanya umwe w’umugande.

“Rayon Sports yashyize hanze ibyanjye na Gor Mahia bitararangira ni yo yabyishe, ubundi impamvu banshakaga cyane hari umukinnyi w’umugande ukina ku mwanya wanjye bashakaga ko njya gusimbura we yashakaga kugenda ariko abyumvishe manager we aca inyuma ajya kuvugana na Gor Mahia bamwongerera amasezerano SG atabizi akiri mu Rwanda.”

Djabel avuga ko  uko APR FC yinjiye muri ibi bintu nawe ubwe byamutunguye ntazi no kunyu yabimenye ibye na Gor Mahia yagiye kumva yumva iramuhamagaye imubwira ko yiteguye gutanga nk’ibya Gor Mahia, niko kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2.

Djabel Manishimwe na bagenzi be muri APR FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger