AmakuruImyidagaduro

Dj Pius yatangiye kujya afasha abahanzi

Umuhanzi Dj Pius unaherutse gushyira hanze Album ye yise’Iwacu’, yatangiye gahunda yo gufasha abahanzi bakizamuka ndetse n’abasanzwe bakora muzika, ibi yabikoze abicishije mu cyo yise’ 1k Entertainment ‘.

‘1k Entertainment’ ni ikompanyi yshinzwe na Dj Pius afatanyije na bagenzi be bandi, muri iyi kompanyi bafitemo uburyo bwo kureberera inyungu z’abahanzi. Uretse kuba bazajya bafasha abahanzi, bafite n’uburyo bahurije hamwe aba Dj haba aba hano mu Rwanda ndetse no hanze.

Kugeza ubu muri 1k 1k Entertainment harimo umuhanzi umwe witwa Amalon umaze gukora indirimbo imwe, Dj Pius yavuze ko bafite gahunda yo kuganiriza abandi bahanzi bakaba bagirana amasezerano yo gukorana.

Ibyo kuba Dj Pius ari umwe mu bayobozi ba 1k Entertainment byatangajwe mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeli, ubwo yamurikaga ku mugaragaro  indirimbo ye yitwa ‘Mana we’ yakoranye na Lady Jaydee wo muri Tanzaniya.

Iyi ndirimbo yari yarakozwe na Dj Pius, asabye Lady Jaydee ko bakorana indirimbo amwumvisha iyi ‘Mana we’ arayikunda amusaba ko yashyiramo igitero cye aho kugira ngo batangire inshya dore ko uyu mukobwa anaririmbamo amagambo y’ikinyarwanda.

Dj Pius yavuze ko uyu muhanzikazi bakoranye indirimbo ari umuntu wubaha, gusa ariko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda yari azi ku buryo bavugana bwa mbere yise Dj Pius umurundi (Yarazi ko ari uwo mu Burundi).

Dj Pius yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ishobora gufungurira amarembo abahanzi nyarwanda bakamenyekana muri Tanzaniya, nta gihindutse, Pius ashobora no kuzaririmba mu gitaramo uyu muhanzikazi ari gutegura kizaba tariki ya 26 Ukwakira. Yazahahurira na Zahara wo muri Afurika y’Epfo, umugande Juliana Kanyomozi na Simi wo muri Nigeriya.

Rwema Denis (uwambaye ingofero itukura) ari mu bakorana bya hafi na Dj Pius
Bamwe mu bagize ‘1k Entertainment (Abambaye imipira y’umukara )
Baganiriye n’itangazamakuru

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger