AmakuruUrukundo

DJ Miller yasezeranye n’umukunzi we Nigihozo Hope

Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller  uri mu ba DJs bagezweho mu mujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hope Nigihozo biyemeza kubana byemewe na Leta y’u Rwanda ndetse bakaba barakomeza n’imihango yo gusezerana imbere y’Imana.

Tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 Dj Miller n’umukunzi we biyemeje kuzabana akaramata , mu byago no mu bibi nkuko Amategeko y’u Rwanda abisaba abemeye gushyingiranwa.

Buri umwe yamanitse akaboko k’iburyo arahirira ko agiye kubana na mugenzi we bakurikije amategeko ya Repulika y’u Rwanda, barangije barabisinyira.

Imihango y’ubukwe irakomereza i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden aho bari busezeranire imbere y’Imana.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxky na DJ Julz.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.

Babanje gusobanurirwa amahame agenga abashakanye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger