AmakuruImikino

Diego Maradona yajyanwe kwa Muganga ikitaraganya

Umunya Argentina Diego Armando Maradona yajyanwe kwa muganga ikitaraganya kubera ikibazo cy’ivi, mu gihe habura iminsi mike ngo igikombe cy’isi cyo mu Burusiya azaba afitemo inshingano zo gukora ubusesenguzi gitangire.

Amakuru avuga ko iri vi Maradona arwaye arimaranye amezi arenga ane.

Diego Maradona w’imyaka 57 y’amavuko ubu arabarizwa mu gihugu cya Columbia, aho yatwaye ikitaraganya mu rwego rwo kugira ngo abagwe.

Amakuru akomeza avuga ko yagiye kureba umuganga wamuvuye amavi mu myaka 17 ishize, witwa German Ochoa.

Uyu muganga witwa Ochoa yavuze ko bari busuzume amavi ye, bakamukorera ibizamini byaba ngombwa bakanamunyuza mu cyuma.

Yakomeje agira ati” Muri make turakora ibishoboka byose kugira ngo tumenye ibibazo amavi ye n’ingingo bifite mu rwego rwo kugira ngo tumubage ari byo dushingiyeho.”

Amakuru aturuka muri Columbia avuga ko Maradona ashobora kumara hagati y’iminsi irindwi n’umunani mu rwego rwo kugira ngo ibi byose bibe byarangiye.

Magingo aya Maradona n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Dynamo Brest yo mu gihugu cya Belarus.

Biteganyijwe y’uko azaba akora ubusesenguzi bujyanye n’igikombe cy’isi kuri Televiziyo yo mu Butariyani, ndetse akazajya anakora ikiganiro cye cyitwa “From the 10’s Hand” kuri Chaine ya Televiziyo yo muri Venezuela yitwa Telesur.

Maradona.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger