AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Didier Drogba yasezeye umupira w’amaguru

Umukinnyi w’ubatse amateka akomeye ku rwego rw’Isi Didier Drogba yemeje ko yamaze gusezerera umupira w’amaguru mu gihe kingana n’imyaka 20 yari amaze awutera.

Uyu musore w’imyaka 40 y’amavuko udateze kwibagirana na gato mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongeleza ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Cote d’Ivoire akomokamo izwi nka Les Elephant yemeje ko asezeye umupira w’amaguru ariko akaba atazigera ajya kure yawo.

Drogba wari usanzwe akina ari rutahizamu, yaciye agahigo gakomeye mu mikono itandukanye yakinnye, harimo kuba yarabashije gutsinda ibitego 164 mu mikono 381 yakinnye akiri muri Chelsea.

Drogba mu ikipe ya Chelsea yabashije gutwarana nayo ibikombe bine bya Premier Leagues irushanwa rikomeye muri Shampiyona y’Abongeleza,mu mwaka wa 2012 anegukana igikombe cya UEFA Champions League mu mukino wabahuje na Bayern Munich yo mu Budage.

Uyu mukino wakinywe ari kuwa Gatandatu taliki 19 Gicurasi 2012, ugera ku munota wa nyuma amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe, hitabazwa Penalite zasize Chelsea yinjije 4-3 kuri Stade yo mu Mujyi wa Monich yitwa Allianz Arena( Munich Arena).

Drogba yanakinnye igihe kingana n’umwaka umwe n’amezi atandatu muri US side Phoenix Rising, anafitemo imigabane.

Aganira na BBC yagize Ati:” Nyuma y’imyaka 20 nkina umupira w’Amaguru, nafashe icyemezo cyo kuwusezera”.

Ni mugihe byari byitezwe ko Drogba yagombaga gusezera nyuma y’umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya United Soccer League Cup wakinywe muri uku kwezi ukarangira ikipe ye itiitwaye neza itsindwa  igitego  1-0 na Louisville City.

Uyu musore yavuze ko yahisemo gusezera umupira w’amaguru kugira ngo arusheho gushigikira iterambere ry’umupira w’Amaguru afasha abana bakiri bato kwiyubaka no kuba intyoza muri ruhago.

Yagize Ati” Ni byiza cyane kurangiza umupira w’amaguru, ngakomeza gufasha abana bakiri bato bafite impano kurushaho kuzigaragza”. Ibi niteguye nta shidikanya ko nzabiharanira mpaka mbigezeho kuko nigiye byinshi mu mikino nagiye nkina”.

Drogba ntiyabashije gukinira amakipe yo ku mugabane w’Ubulayi imyaka 23, kuva ikipe ya Guingamp ya musinyisha imukuye muri Cote d’Ivoire muri Mutarama 2002.

Drogba yavuye muri Guingamp yerekeza muri Marseille yo mu Bufaransa yamazemo amezi 18, nyuma yaho yekerekeza muri Chelsea yubakiyemo ibigwi bikomeye.

Drogba yanditse amateka akomye muri Chelsea
Twitter
WhatsApp
FbMessenger