AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Diamond yongeye kwiyegereza Wema Sepetu bigeze gukundana amukorera igikorwa cyatunguye benshi

Diamond Platnumz nyuma yokongera kubura umubano hagati ye  na Wema Sepetu mu buryo bweruye bikaza kurakaza uwari umukunzi we n’ubundi Zari banafitanye abana babiri bigatuma yemeza ko ibye n’uyu muhanzi bari bamaze imyaka itatu babana byarangiye ku itariki ya 15 Gashyantare 2018.

Nyuma y’uko Hashize icyumweru uyu muhanzi abonye ibyangombwa bimwerera gutangiza ibikorwa bya televiziyo na Radio ya Wasafi Kuri ubu Wema Sepetu ubusanzwe utarebana neza na Zari kuri ubu noneho byafashe indi ntera biturutse ku magambo Wema yatangaje avuga ko Diamond yamaze kumuha akazi ko gukora ikiganiro kuri Wasafi TV muri Zanzibar.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, Wema Sepetu wongeye guhakana yivuye inyuma ko ari mu rukundo rushya na Diamond ndetse aboneraho o gutera utwatsi amakuru amaze iminsi acicikana ko ari we ntandaro y’isenyuka ry’urugo rwa Zari na Diamond,yahise ahishura ko ahubwo uyu muhanzi agiye kuba umukoresha we kuko azatangira gukorera Wasafi TV muri Zanzibar bitarenze uku kwezi aha akaba Yagize ati:

“Diamond Platnumz agiye kuba umukoresha wanjye kuko Ngiye gutangira gukora ikiganiro kuri Wasafi TV.”

Yongeye ati “Ntekereza ko icyateje impagarara ari uburyo njye na Diamond tutigeze tuvugana na rimwe kuva twatandukana mu 2014. Twashakaga gukura, hanyuma ubu twashyize ku ruhande ibyadutandukanyaga twiyemeza gukorana.”

Intandaro yo gutandukana kwa Zari na Diamond ni aya mafoto yasohotse hanze yerekana we na Wema Sepetu ko nyuma y’igihe kinini batavugana bongeye kubura umubano

Hagati aho mu gihe Diamond ari mu gushyira mu bikorwa umushinga we uwari umukunzi we Zari amaze iminsi na we atangaza ko agiye gutangiza ikiganiro gishya kizibanda ku buzima bwe. Mu butumwa bwo kucyamamaza amaze iminsi atambutsa kuri Snapchat yifashisha amagambo bamwe bafata nk’ayo kwiyama Wema Sepetu nubwo atarerura ngo amuvuge mu izina hari aho Zari yanditse ati:

“Muto, mwiza n’ibindi byose ariko icyo udashobora ni ukubona umugabo wawe. Wambitswe impeta ariko uwayikwambitse ntashobora kukuvuga mu ruhame, igenzure mushiki wanjye.”

Ikiganiro gishya agiye gutangiza yacyise ’Life of Zari the Boss Lady’. Aha akaba Yaragize ati “Ibyigisho ku kuba indangare mu buzima bw’umuntu imyaka icyenda ikagushiriraho.” Bisa n’ibishimangira ko abwira Wema Sepetu mu gihe amaze afitanye umubano na Diamond.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwamaze kugera ku ndunduro kuri ubu twabibutsa ko rwatangiye kuvugwa mu 2014 uyu muhanzi agitandukana na Wema Sepetu. ubwo bari bahuriye muri Afurika y’Epfo. Bombi bakaza kwamaganira kure ayo makuru y’urukundo rwabo ahubwo bagatangaza ko barimo gukorana umushinga w’indirimbo nshya nyuma yibyo Zari yari amaze gutangaza ntibyatinze byaje  gusa n’ibita agaciro kuko nyuma y’ibyumweru bicye uyu mugore yasohokanye na Diamond ku itapi itukura mu birori bya Channel O Video Music Awards muri Afurika y’Epfo bafatanye agatoki ku kandi ndetse nyuma umubano urakura barabana babyarana abana babiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger