AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond yongeye gusuzugura leta ya Tanzania arenga ku bihano yamufatiye

Umuhanzi Diamond Platnumz ubu arabarizwa mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukorera igitaramo kinyuranyije n’ibihano aheruka gufatirwa na leta ya Tanzania, by’uko nta gitaramo yemerewe gukora haba imbere muri Tanzania cyangwa hanze y’iki gihugu.

Amakuru y’uko Diamond yagiye gukorera igitaramo muri Kenya yemejwe n’umwe mu bari kumutegurira iki gitaramo cyiswe Embu.

Uyu aganira n’ikinyamakuru E-daily yagize ati”Nk’uko ndimo kubibabwira magingo aya, umuhanzi Diamond yamaze kugera muri Kenya. Yahageje ku munsi w’ejo[Ku wa gatatu]. Nk’uko we n’abashinzwe inyungu ze babitangaje, igitaramo cyacu cya Embu kizaba nk’uko byapanzwe. Ku ruhande rwacu, natwe ntitwisubiyeho ku byo twemeranyije.”

Uwahaye itangazamakuru aya makuru yayatangaje nyuma gato y’uko Diamond na Babu Tale batangaje ko iki gitaramo cyo muri Kenya kizaba nk’uko byari biteganyijwe, kandi ko ibyo guhangana na BASATA [urwego rwa Tanzania rushinzwe ibikorwa bya sinema, ubugeni na muzika ruherutse gufatira Diamond ibihano] ari bo bireba.

Uru rwego rugenga muzika ya Tanzania rwafatiye ibihano Diamond na Rayvanny, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza bari bahawe na rwo.

Ibi bihano kandi byanatumye BASATA yima Diamond n’abantu be ibyangombwa byo kujya gutaramira muri Kenya, gusa abo ku ruhande rwe bashimangira ko iki gitaramo kigomba kuba.

Leta ya Tanzania yaburiye Diamond n’abantu be ko nibaramuka bataramiye muri Kenya bazahita batabwa muri yombi, nyuma bakagezwa mu butabera bashinjwa kugambanira igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger