Amakuru ashushyeImyidagaduro

Diamond yise indaya umukobwa bivugwa ko babyaranye biteza impagarara

Diamond Platnumz akomeje gushyira abantu mu rujijo , nyuma kwanga umwana yabyaranye n’umwe mu banyamideli bo muri Tanzaniya akaza no gutangaza ko uyu ari indaya ishaka kumenyekana ikoresheje izina rye rimaze gukomera.

Umunyamideli Hamisa Mobetto aherutse kwibaruka umuhungu avuga ko inda yayitewe na Diamond Platnumz ariko uyu muhanzi yanga kwemera byeruye ko ari we se w’umwana gusa umuryango we ugaragaza ibimenyetso bishimangira aya makuru.

Ku itariki ya 8 Kanama 2017 nibwo uyu mugore yibarutse ndetse nyina wa Diamond Platnumz  [Sanura Kassim ’Sandra’] yagiye gusura Hamisa Mobetto akimara kubyara.

Kuva uyu mukobwa atwite hacicickanye inkuru z’uko umwana agiye kwibaruka ari uwa Diamond gusa uyu muhanzi akomeza kubyitarutsa no kuvuga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye na hato.

Iyi nkuru yongeye kugira  ubukana igihe uyu mukobwa yibarukaga maze konti y’umuhungu we yo kuri Instagram akayishyiraho amazina ya Diamond , ibintu byongeye kuzamura impaka mu bakunzi b’uyu muhanzi ndetse n’abakurikirana iby’imyidagaduro mu gihugu cya Tanzania.

Hamisa Mobetto yahaye umwana we amazina ya Diamond Platnumz ndetse ku rubuga rwa Instagram yamwise ‘Naseeb Abdul’ ari nacyo cyabaye nk’ikimenyetso gishimangira bidasubirwaho ko uyu mwana yamubyaranye n’umuyobozi wa Waasafi Records.

Kuri ubu Diamond Platnumz yabaye nk’ukoza agati mu ntozi nyuma yo kwandika amagambo ku rubuga rwa Twitter yumvikanisha ko uyu mukobwa ari indaya ishaka kumenyekana no kwangiza izina ry’uyu mugabo umaze kuba ikimenyabose ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati”Indaya iri kurwanira kumenyekana.”

Abdul Juma se wa Dimond Platnumz

N’ubwo Diamond adakozwa ibyo kuba yarabyaranye na Hamisa , mu kiganiro se umubyara yahaye Clouds Fm yagaragaje ko umuhungu we ashobora kuba yarabyaranye na Hamisa ndetse anatangaza ko atamurenganya kuko uko umuntu yamamara ariko abagore n’abakobwa bamugendaho cyane bikaba byamugusha mu bishuko byo kuryamana nabo.

Ise wa Diamond ‘Abdul Juma’ yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari uko uyu muhanzi yakwemera umwana niba mu by’ukuri ari we wamubyaye ndetse ‘agahita arongora Hamisa Mobetto akamuharika Zarina Hassan’.

Hamisa Mobetto ari mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse isura ye igaragara muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba. Uyu munyamideli yari asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Diamond by’umwihariko akorana bya hafi na Esma[mushiki w’uyu muhanzi].

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese ahitamo kuba ukwe. Abdul Juma yatandukanye na Sanura, Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Hamisa agaragara mu ndirimbo ya Diamond Platnumz yise Salome

Related image

Ubwo Hamisa yari atwite
Image result for hamisa mobetto
Hamisa ni umwe mu bagore b’ikimero muri Tanzania

Salome ya Diamond na Rayvanny , Indirimbo Mobetto agaragaramo

Theogene Uwiduhaye

Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger