AmakuruImyidagaduro

Diamond yavugishije abantu ku munsi w’abagore

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye cyane mu muziki wa Bongo Fleva, yatunguye abakunzi be n’abandi batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, akora ibitari byitezwe na buri wese nyuma yo kugaragara nk’umugabo ugoranye cyane kurambana n’umugore.

Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Werurwe, nibwo hizihijwe umunsi w’abagore ku Isi, uyu muhanzi uzwiho gukundana n’umugore by’agahararo hashira igihe gito bagatandukana, yafashe amafoto y’abo yakundanye nabo bose abahuriza ku ifoto imwe abifuriza umunsi wabo mwiza icyarimwe.

Ni ifoto Diamond yakoresheje irangajwe imbere na nyina umubyra uzwi nka Bi Sabdra, nk’uko bigaragara kenshi akaba ari n’inshuti ikomeye y’uyu muhanzi dore ko akenshi ari mu bamufasha gufata ibyemezo.

Diamond yabanje gukundana n’icyamamare muri sinema Wema Sepetu wanabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, baza gutandukana batabyaranye umwana n’umwe, gusa byakomotse kukuba uyu mukobwa yari afite ikibazo cyo kutabyara.

https://www.instagram.com/p/B9eSZLZJ6eh/?utm_source=ig_embed

Mu minsi ishize hari amakuru yasakaye avuga ko ubu Wema Sepetu yiteguye ko azibaruka umwana nyuma yo gutangaza ko abaganga bari kubimufashamo.

Nyuma ya Sepetu Diamond yagize urukundo rwamamaye cyane ubwo yakundanaga na Zari Hassan babyaranye abana babiri, urukundo rwabo rwabaye ikimenyabose kuko ariwe babanye igihe kirekire ndetse ubona bafite gahunda yo gukomezanya n’ubwo ingeso yo gukunda abagore k’uyu muhanzi yakomeje kuba agatereranzamba.

Tariki ya 14 Gashyantere 2018, Zari na Diamond baciye ukubiri bikomotse kukuba amuca inyuma cyane ndetse icyo gihe yari amubangikanyije na Hamisa Mobeto wahise akomerezaho nawe bagatandukana amubyariye umwana umwe.

Uyu muhanzi yagiye agirana inkundo n’abagre batandukanye gusa Umunyakenyakazi Tanasha Donna Okech niwe wamenyekanye dore ko batangaje ko bagiye kuzakora ubukwe buhamya umubano wabo imbere yImana n’abantu.

Ubu bukwe bwarategerejwe amaso ahera mu kirere, kugeza ubwo babyaranye imfura yabo ntagikozwe. Ingeso ya Diamond yakomeje kuba ingeso kugeza ubwo uyu mukobwa ananiwe kwihangana nawe azinga utwe asubira muri Kenya ku ivuko.

Nyuma yo kwahukana kwa Tanasha, abantu benshi bibajije amaherezo ya Diamond bamubatiza amazina menshi ariko we tariki ya 8 Werurwe 2020, yagaragaje ko ibyo akora abizi ndetse ko ntakiba cyamutunguye n’ubwo bitagaragarira neza abakunzi be.

Ku ifoto yashyizeho abakobwa 4 yakundanye nabo barimo Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Wema Sepetu. Abandi bari bari muri iyi foto yabahurijemo ni umubyeyi we Sandra Kassim na bashiki be Esma Platnumz na Queen Darleen ndetse n’umukobwa we na Zari bise Tiffah Dangote yabifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’abagore kuko ari umunsi ubakwiye.

Diamond Platnumz yazirikanye abagore be ku munsi w’abagore
Tanasha Donna niwe baherutse gutandukana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger