AmakuruImyidagaduroUrukundo

Diamond yashinjwe guca inyuma umukunzi we Tanasha Donna

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yongeye kuvugwaho kwadukana ingeso yo gufatafata abagore batandukanye, aho gukomeza gusigasira urukundo rwe na Tanasha Donna Oketch uherutse kumubyarira umwana.

Uyu muhanzi yagarutsweho n’abafana nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’undi mukobwa amwicaye mu maguru bigaragaza ko bari mu rukundo.

Uyu mukobwa witwa Rose, ngo ntabwo asanzwe ari nshuti ya Diamond mu buzima busanzwe cyangwa se ngo abe afite aho ahuriye na Tanasha kuri ubu uzwi nk’incuti ikomeye y’uyu muhanzi.

Abafana b’uyu muhanzi bemeza ko Diamond Platnumz ashobora kuba arikwishumbusha undi mukunzi mushya, ushobora gutuma Tanasha amera nk’abandi bagore bose yagiye atandukana nabo barimo Zari Hassan na Hamisa Mobeto n’abandi.

Ni mugihe Tanasha we ubwe aherutse gutangaza ko we na Diamond umubano wabo ari nk’inzu idashobora gusenyuka kuko abona mu migirire n’imigenzereze yabo bahuje.

Abashhinje Diamond kuba yaba yatangiye guca inyuma Tanasha, bavuze ko uyu mukobwa ashobora kuzisanga akwiye kwitondera amagambo yabwiwe na Zari Hassan, wavuze ko adashobora gushimisha Diamond kuko ntacyo Arusha abandi bagore yatandukanye nabo.

Bagaragazaga ko agukunda mutarabyarana kuko nyuma yo kumubyarira ahita atangira gushaka undi bikarangira usimbuwe.

Icyo gihe Zari yavuze ko Diamond bafitanye abana babiri atari umugabo mwiza wo kwizera kuko bigoye ko yabaho afite umugore umwe.

Uyu muhanzi yakunze kumvikana mu nkundo zitandukanye aho yakundanye na Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobeto, uwitwa Kim Nana nyuma haza Tanasha Donna bari kumwe magingo aya.

Ubu uwitwa Rose niwe watangiye gushyirwa mu majwi y’uko yaba asigaye ahararanye n’uyu muhanzi uri kubica bigacika mu ndirimbo ye nshya ikunzwe na benshi yise “ Baba Lao”.

Umukobwa bivugwa ko ariwe Diamond agiye gusimbuza Tanasha

Tanasha yavuze ko we na Diamond badashobora gutandukana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger