AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond yarakaranyije na Zari amushinja kwica nkana ibirori by’isabukuru y’umwana wabo

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze kurakarira cyane Zari Hassan wahoze ari umugore we amushinja icyo yise’Kwica nkana’ ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwana babyaranye.

Amakuru aturuka muri Wasafi Records avuga ko Diamond yarakaranyije n’uyu mugore ukomoka Uganda kubera ko umwana wabo Dangote Latifah atigeze yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka itatu yari iteganyijwe kuba ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Aba bombi bari bemeranyije ko ibi birori bibera muri Afurika y’Epfo aho bari babonye umuterankunga w’iki gikorwa. Gusa kubera ko Zari atigeze agira uruhare mu kuzuza amasezerano na Company yagombaga gutera inkunga ibi birori, byarangiye iyi sosiyete ikuyemo akayo karenge, ibintu byasize umuhanzi Diamond arakaye cyane ngo kuko we yari yakoze ibyo yasabwaga gukora.

Mu byo Zari yari yasabwe gukora n’iyi Company, harimo ko we na Diamond bagombaga kuyimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga zabo, ibintu Diamond yakoze ashishikaye mu gihe Zari yanze kugira icyo akora.

Ku munsi nyir’izina w’ibirori, iyi Kompanyi yavuze ko itagishoye amafaranga yayo mu birori by’isabukuru y’imyaka 3 ya Tiffah ngo kuko Zari na Diamond batari bashyize mu bikorwa ibyo bari bemeranyije.

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru Diamond yarakariye cyane Zari ngo kuko atumva impamvu umuntu w’umubyeyi yica nkana ibirori by’isabukuru y’umwana yibyariye.

Andi makuru avuga ko Zari yakoze biriya, ngo kuko yifuzaga ko Diamond ari we wikora ku mufuka  mu byasabwaga ngo iyi sabukuru ibe, nk’uko yari aherutse kubigenza ubwo hizihizwaga isabukuru y’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto. Zari ngo ashobora kuba yarakoresheje  ubu buryo nk’inzira yamufasha kumwihoreraho, kubera ko yamubeshye bitewe na Hamisa Mobetto, ibintu byatumye aba bombi batandukana.

Nyuma y’uko ibi birori bipfuye, Sanura Kassim, nyina wa Diamond yavuze ko bakomeje gutegura undi munsi bizaberaho.

Diamond na Zari ibihe bikiri byiza.
Diamond ari kumwe n’umwana we Tiffah Dangote.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger