AmakuruImyidagaduro

Diamond yahawe impano y’ikibanza muri Kenya nyuma yo kuhakorera igitaramo cyo kumurika Album ye.

Diamond Platinumz nyuma yo gukora igitaramo cyo kumurika album ye yise “a boy from Tandale” imwe mu masosiyete akorera muri  Kenya yamuhaye impano y’ubutaka (Ikibanza) buherereye muri kiriya gihugu cya Kenya.

Diamond yahawe iyi mpano mu rwego rwo kumushimira kuba yarahisemo igihugu cya Kenya akaba ariho amurikiramo iyi album ye nshyashya, “A boy from Tandale” ni album  iriho indirimbo makumyabiri (20), gusa kugeza nanubu dukora iyi nkuru ntabwo  hari hagatangajwe ahantu ubu butaka buherereye nyirizina uretse kuba ari muri Kenya nta yandi makuru ahari ku bijyanye n’agace ubu butaka burimo.

Diamond ubwo yari mu gitaramo nibwo yahawe iyi mpano

Iki gitaramo cyo kumurika iyi album cyabaye kuwa gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 dore ko cyari igitaramo yari yatumiyemo umuhanzi Omarion baribafitanye n’indirimbo nshashya bise” African Beauty”, iyi ni  indirimbo itari kuvugwaho rumwe  mu gihugu cya Tanzania dore ko bivugwa ko nayo izahagarikwa kwerekanwa kuri televiziyo zo muri kiriya gihugu cya Tanzania. mu gihe yaba ihagaritswe yaba  yiyongereye ku zindi  ndirimbo ebyiri za Diamond  zahagaritswe kubera  kuyishinja amashusho atajyanye n’umuco w’igihugu cya Tanzaniya.

Omarion na Diamond mbere y’igitaramo

Diamond iyi ndirimbo afitanye na Omarion nayo ishobora guhagwarika nyuma y’ itangazo ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Tanzaniya (TRCA)  rivuga ko indirimbo za Diamond nka Waka Waka na Hallelujah  zitemerewe kunyuzwa mu bitangazamakuru byo muri Tanzania.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger