AmakuruImyidagaduro

Diamond yagize icyo avuga ku ndirimbo iri mu Gifaransa we na Ya Levis barigutegura gushyira hanze

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje gahunda idasanzwe yo kwagura umuziki we mu bihugu bitandukanye bya Afurika,yavuze ko nyuma yo kumvikana aririmba mu rurimi rw’Igiswahili ndetse n’Icyongeleza ubu yateye intambwe no mu Gifaransa.

Uretse muri Afurika Kandi Diamond afite gahunda yo kumenyekanisha umuziki we mu biguhugu bitandukanye byo ku Isi.

Ubu uyu muhanzi yafashe ingamba zo gukorana indirimbo nyinshi n’abahanzi bo mu bihugu binyuranye kugira ngo akomeze kwigaragaza, ari nako akora n’ibitaramo mu bihugu byinshi nka Ethiopia, u Bwongereza, u Budage, n’ahandi.

Kuri ubu, Diamond aritegura gukorana indirimbo “Penzi” n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Zouk, Ya Levis, aho Diamond azaririmba amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa. Mu gutegura iyi ndirimbo, Diamond akaba yavuze ko kuvuga igifaransa bitoroshye nk’uko yabitekerezaga. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yagize Ati “Kuvuga amwe mu magambo y’igifaransa ntibyoroshye ariko Imana izanshoboza nyaririmbe”.

Ibi Diamond yabivuze mu mashusho (Video) amugaragaza byumvikana ko kuvuga ijambo ‘Coeur’ risobanura ‘umutima’ bitamworoheye.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka tariki ya 28/06/2019.

Ya Levis ni umusore w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uba mu Bufaransa. Yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye yise “Katchua”.

Diamond yavuze ko agiye kwihata kuririmba mu Gifaransa
Ya Levis uri mu mushyinga w’indirimbo na Diamond Platnumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger