AmakuruImyidagaduroUrukundo

Diamond yabwiye Hamisa Mobeto bahoze bakundana ko atakwibagirwa umubiri we

Nyuma y’igihe umuririmbyi Diamond Platnumz wahoze avugwa cyane mu rukundo hamwe n’umunyamideli Hamisa mobeto bagatandukana bamaze kubyarana umwana umwe, uyu muhanzi yishongoye kuri uyu mukobwa amuratira umubiri we.

Ubwo aba bombi bamaraga gusesa umubano wabo, Hamisa Mobeto ashinjwa n’umuryango wa Diamond gushaka kuwujyana mu bapfumu, uyu mukobwa yahise atangira kugaragaza ku mugaragaro ko nawe yamaze kuva burundu mu by’urukundo hagati yabo.

Ku ikubitiro yabanje kugurisha imodoka yari yarahawe na Diamond ahita yigurira iye bwite.

Mobeto yariyatangaje ko aretse umunaniro yaterwaga n’urukundo yari afitanye n’uyu muhanzi, ahubwo akikomerza guharanira gukora ikintu cyatuma arushaho gutera imbere mu bikorwa bye bya buri munsi.

Nyuma y’ibi hadaciye kabiri, Mobeto yahise agaragaza ko ari mu rukundo n’undi musore mushya bituma benshi bagira urujijo bakurikije amagambo yari aherutse gutangaza ku giti cye.

Aha na nyina umubyara ubwo yabazwaga niba yaba yungutse umukwe mushya,yahakanye ko ntawundi mukwe afite ndetse ntanuwo akenye vuba kuko umukobwa we (Hamisa Mobeto) nta gahunda yo gukomeza inkundo afite uretse gushaka amafaranga.

Uyu mubyeyi ubwo yari amaze iminsi ahakanye aya makuru, Mobeto yamukurikije ubutumwa abunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeza ko ari mu rukundo n’undi musore uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mobeto yifashishije ifoto bariho bombi yashize kuri Istagram ye mu cyumweru gishize, yanditseho ati”Roho Mkalia Moyo” bishatse kuvuga ngo “Iyi niroho inyicariye mu mutima”.

Diamond akimara kubona ibi ntiyazuyaje gusubiza uyu mukobwa amwibutsa ko hari igihe cyazagera akongera akifuza umubiri we nk’uko byahoze mbere y’uko batandukana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram  yavuze ko ibyo Mobeto akora bidashobora na rimwe kumurinda stress nk’uko we abyibwira kuko umubiri we(wa Diamond) uryoha cyane.

Ati” Nziko umubiri wanjye uryoha kandi nziko ukinkeneye. Ntuzigere wibeshya,ntushobora guhangana n’umunaniro wo mu mutwe (stress).”

Kugeza magingo aya, uyu musore ukomeje guca ibintu mu rukundo hamwe na Hamisa Mobeto, amazina ye ntaramenyekana uretse kuba abantu bazi ko aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger