AmakuruImyidagaduro

Diamond uvuga ko 2018 wamubereye umwaka mubi yahishuye akaga yawuboneyemo

Mu gihe abenshi babona Diamond Platnumz ameze neza mu buzima bwa buri munsi, uyu muhanzi avuga ko uyu mwaka wa 2018 wamubereye uw’amarira nyuma y’ibibazo bitandukanye yagiye ahura na byo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandakunaye nka Jibebe, Sikomi n’izindi, avuga ko ikintu cyamuhangayikishije kurusha ibindi muri 2018 ari uburwayi bwa nyina. Sanura Sandra nyina w’uyu muhanzi, yamaze igihe kirekire arwaye mu ntangiriro za 2018 n’ubwo rubanda batigeze babimenya.

Aganira n’imwe mu ma radio yo mu gihugu cya Tanzania, Diamond yeruye avuga ko uburwayi bw’umubyeyi we bwamugizeho ingaruka zikomeye.

Diamond usanzwe ari umubyeyi w’abana batatu, yavuze ko yabuze icyo yafata n’icyo yareka ubwo nyina yari arembye. Yahishuye ko ubu burwayi bwa nyina bwatumye amara igihe kitari gito mu marira.

Ati”Nabaga ndi kumwe na mama igihe kirekire ndetse nkanamubona ari mu bubabare bukomeye. Umwaka ugitangira, nahoraga ndira umunsi wose, mu by’ukuri nari mu rujijo. Nize ko mu buzima habaho kugira ubuzima bwiza no kurwara. Magingo aya, umubyeyi wanjye amerewe neza. Nize ko uyu munsi ushobora kuba uri ku rubyiniro uririmba, ejo bikagera warembye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger