AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yivuze ibigwi, anahishura ikintu Imana yamwimye

Umuhanzi Diamond Platnumz uzwi cyane mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, yavuze ko ari umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, avuga ko biba akarusho iyo bigeze ku rubyi niro kuko abona nta we umurenze uretse Beyonce na Nyakwigendera Michael Jackson waranzwe no kugira imibyinire yihariye.

Mu cyumweru gishize Diamond aganira na K24 mu gihugu cya Kenya  yavuze ko ari umunyamuziki ukomeye kandi uri ku rwego rwiza, ku buryo azi neza ko ku rubyiniro akora ibintu bitakorwa na buri wese.

Gusa hagati aho yavuze ko Beyonce ariwe yemera ko agira icyo amurusha ku rubyiniro hiyongeyeho Michael Jackson mu gihe yaba azutse akagaruka ku Isi.

Yagize Ati” “ Ndi umunyamuziki. Tugeze ku rubyiniro, nta munyamuziki wapfa kumpangara. Numva abandenze ari Beyonze na Michael Jackson aramutse azutse.”

Nyuma yo kuvuga ibigwi aho umuziki we umaze kugera, yabajijwe n’umunyamakuru ikintu abona Imana yaramwimye akurikije ibyo afite n’ibyo akeneye asubiza ko ibishoboka yabihawe uretse kuba atarahawe kugira umutima mubi.

Ati “ Imana ntiyampaye umutima mubi kuko mfite umutima usukuye kandi ugira Ubuntu”

Uretse kuba Diamond Platnumz yavuze ko nta mutima mubi afite, yanavuze ko ari mu bantu bicisha bugufi cyane bitewe n’imyitwarire agira imbere y’abantu ndetse n’imyambarire imuranga itarimo kuba yakwambara ibivuye mu makampani y’ibikomerezwa ku Isi.

Abikomozaho yatunze urutoki ku nkweto yambaye agira ati:” reba inkweto nambaye ( sandari). Sinambara iz’amakompanyi akomeye nka Gucci, ndi umuntu wiyoroshya.”

Diamond Platnumz yerekeje muri Kenya mu mpera z’Icyumweri gishyize aho yari yitabiriye ibitaramo no kubonana n’umukunzi we mushya Tanasha Oketch  waje kumwakira mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege kitiriwe Jomo Kenyatta mu Mujyi wa Nairobi.

Icyo gihe uyu muhanzi yanagaragaje ku mugaragaro ko we na Tanasha bari mu rukundo rufite intego ku buryo bashobora no kubana mu gihe gito kiri imbere.

Diamond yakiriwe n’umukunzi we mushya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger