AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yemeje ko ari mu rukundo n’umunyamakurukazi ufite uburanga buhebuje

Diamond Platnumz, umuhanzi uyoboye muzika ya Tanzania yatangaje ko ari mu rukundo n’umunyamakurukazi Tanasha Donna ukorera radio NRG yo mu gihugu cya Kenya.

Uyu muhanzi yemeje aya makuru yifashishije akavidewo yasangije ku rukuta rwe rwa Instagram. Muri aka kavidewo, Diamond agarragara ari kumwe na Tanasha Donna batembera ku mucanga ahitwa Mtwara.

Diamond umaze igihe asiragira mu rukundo avuga ko abakobwa benshi batamufata nk’umunyakuri iyo agerageje kubaka urukundo kandi mu by’ukuri abakeneye, dore ko ngo hari nk’abamufata nk’ukina.

Ashimagiza Tanasha avuga ko ari we wamufashe nk’umunyakuri atajuyaje, ari na yo mpamvu yatumye yisanga na we mu rukundo atizigamye.

Nyuma y’uko Diamond atangaje iyi nkuru y’umukunzi we mushya, abenshi mu banya-Tanzania bahise bagaba igitero ku rubuga rwa Instagram rw’uriya mukobwa, abenshi bamuburira ku bibazo ashobora guhurira na byo mu rukundo rwe na Diamond Platnumz.

Gukundana na Diamond byahise bihesha uyu munyamakuru kunguka abamukurirana kuri Instagram ibihumbi 20.

Amakuru y’urukundo rwa Diamond na Tanasha amenyekanye nyuma y’igihe gito Diamond atangaje ko nta mukunzi mushya afite. Ni nyuma y’uko yari amaze gutandukana na Hamisa Mobetto banafitanye umwana w’umuhungu.

Diamond azwiho kutarambana n’uwitwa umukunzi we mu rukundo kuko yirirwa ahinduranya anakunzi uko iminsi isanzwe.

Diamond Platnumz ari kumwe na Tanasha Donna.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger