AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yateje ibyishimo bikomeye murugo kwa Zari ( + Amafoto)

Iby’umubano wa Diamond Platnumz na Zari Hassan ukomeje kwibazwaho byinshi dore ko basigaye bahura inshuro nyinshi zishoboka cyane ko hari nabatangiye kubifata nkaho aba bombi bafitanye abana bari.

Ibi ababivuga babishingira kukuba Zari Hassan yarafashe abana yabyaranye na Yvan Senwanga akabakodeshereza ahandi baba we akagumana n’abana yabyaranye na Diamond dore ko n’ubu Diamond ari muri Afurika y’Epfo aho anamaze iminsi isaga 9.

Tariki 21 Nyakanga 2021, ni bwo Diamond yafashe indege y’abanyacyubahiro [yihariye] yerekeza muri Afrika y’Epfo gusura Zari n’abana babiri babyaranye.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram icyo gihe yerekanye ko ahagurutse kandi afite amatsiko menshi yo guhura n’abana be.

Nyuma yo kugerayo ubu urugo rwa Zari ruri kuberamo ibirori bidasazwe aho bari kurara inkera babyina imbere y’umuriro ugurumana. Ibi byishimo byazanywe muri uru rugo na Diamond byazamuye imbamutima za Zari.

Urebye kumbuga nkoranyambaga zabagize uyu muryango zose harimo amashusho n’amafoto menshi agaragaza ibi byishimo byabo.

Ibi bihe byazamuye imbamutima za Zari maze amarangamutima ye ayereka rubanda anyuze kuri instagram ye ifite abantu barengaho gato miliyoni 9 bakumukurikira.

Zari yasangije abantu amafoto bari kumwe nk’umuryango avuga ko ari Diamond umugabo ufite umutima ukomeye ndetse byashimishije abana babo.

Yanditse agira ati: “Ibyishimo bya Princess Tiffah na prince Nillan birarenze turagushimiye Papa ni ukuvuga Diamond”.

Zari amaze iminsi avuga amagambo meza kuri Diamond amushimira ku bikorwa bitandukanye agenda akora, aho aheruka ni aho yavuze ko uyu mugabo yumviye inama akagura imodoka y’ibara bumvikanye.

Umukobwa we w’imfura princess_tiffah nawe yafashe aya mashusho ayasangiza abakunzi be bagera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi magana inani avuga ko ari mu byishimo (vibe)na musaza we ndetse na Se.

Diamond yashyize hanze video 4 zigaragaza ibihe byiza arimo n’abana be babyina umuziki abigisha kubyina ari nako nabo bamwigana. Muri aya mashusho baba babyina indirimbo ifite umuriri yise ‘Iyo’, yahuriyemo na Fosclist, Mapara A Jazz, ndetse na Ntosh Gaz.

Diamond n’urubyaro we baba bayibyina basa n’abigana uko amashusho yayo akoze. Zari ntagaragaza muri aya mashusho ariko hari aho yumvikana avuga bigaragara ko yari aho hafi yirebera ibi birori. Amasaha iyo amaze gukura hatangiye kuza akijima barimuka bakajya ahantu bacanye umuriro ugurumana mu nzu bagakomeza ibyishimo babyina.

Diamond uba ufite ikirahure agenda asoma, uyu muriro ntawemerera kuzima arakomeza agashyiramo ibituma waka bya kizungu ari nako urubyaro rwe rumufasha ni ukuvuga Prince Nillan na Latiffah.

Uretse gusura uyu mugore, Diamond yari yanagiye gufata amashusho y’ikiganiro ku buzima bwe kizanyura kuri Netflix.

Zari Hassan na Diamond babanye nk’umugore n’umugabo babyarana abana babiri, baje gutandukana muri Gashyantare 2018.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger