AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yagize icyo asaba Leta ya Tanzania ku munsi w’ubukwe bwe

Umuhanzi Diamond Platunmz ukomeje imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Tanasha Donna Oketch, yasabye Leya ya Tanzania iyobowe na Perezida Pombe Magufuli ko yatanga konji ku munsi w’ubukwe bwe.

Mu kiganiro n’ibinyamakuru byo muri Tanzania, Diamond yavuze ko ubu busabe bwe bwahabwa agaciro kuko byatuma abo mu muryango we bose bitabira ubukwe bwe, yifuza ko bwazaba budaciriritse.

Uyu muhanzi umaze kuba ikirangirire  kandi yasobanuye ko ubukwe bwe butakibaye kuwa 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana.

Ati “ Impamvu ubukwe butazaba kuri se valante [saint Valentin] ni uko mama wa Tanasha azaba ari ku kazi. Si inshaka ibirori biciriritse, bishobotse Leta yatanga konji.”

Kuri ubu Tanasha Donna yamaze kwerekwa umuryango wa Diamond. Ku rundi ruhande, aba bombi ntibarerura ngo batangaze itariki ya nyayo y’ubukwe

Diamond yasabye Leta ya Tanzania gutanga Konje ku munsi w’ubukwe bwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger