AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yagaragaje ingeso yatumye umukunzi we yibasirwa

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz yibasiwe n’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza amafoto ari gukina urusimbi rizwi nka Casino, aho yashetaga akayabo k’amafaranga akaribwa buri kanya.

Bamwe mu bakunzi be, badukiriye umukunzi we mushya Tanasha Doanna Oketch bari kwitegura kurushinga, bamushinja ko ariwe wanduje Diamond ingeso mbi yo kujya gukina urusimbi kuko ubusanzwe atari azwiho kwitabira iyi mikino.

Bavugaga ko iyi ngeso Diamond yadukanye atari nziza habe na agato kuko ari kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry’umuntu haba mu mitungo kamere ndetse no mu bumenyi rusange bwo gushakisha amafararanga akomoka mu bikorwa bifite gahunda nzima.

Uretse kuba abafana babo bagaragaje ko batashimishijwe n’aya mafoto uyu muhanzi yashyize ku mbuganokoranyambaga akoresha, nawe ubwe yagaragaje ko ibyo arimo nta bwenge burimo, ahubwo ko ari igikorwa cyo gusesagura amafaranga mu buryo budafatika.

Diamond we ubwe, nyuma yo gushyiraho aya mafoto yanditse Ati”Amafaranga Menshi ubujiji bwinshi”.

Diamond yagiye gukina uru rusimbi ari kumwe n’umukunzi we mushya Tanasha Donna bitegura kurushinga na Harmonize ubarizwa muri lebel ye ya Wasafi. Diamond yariwe akayabo kose yari yashese muri uru rusimbi.

Benshi mu bakunzi be bamugiriye inama yo kubihagarika amazi atararenga inkombe kuko byanagaragaye ko atabimenyereye kuburyo byatumye arekera gukina aruko bamuriye ayo yitwaje yose.

Diamond Platnumz yagaragaje amafoto yatumye yamaganirwa kure n’abakunzi be
Twitter
WhatsApp
FbMessenger