AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kongera kuvugana n’abana yabyaranye na Zari

Umuhanzi Diamond platnumz umaze kwamamara muri iyi minsi nka Baba lao nyuma y’indirimbo yitwa gutyo yakoze igakundwa n’abatari bake, yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kuvugana n’abana yabyaranye na Zari..

Nyuma y’uko Zari Hassan agaye Diamond ko agiye gufasha abandi mu gihe atazi uko abana be babayeho, uyu mugabo yishimiye kuvugana n’abana be nyuma y’igihe kirekire.

Diamond aherutse gutangaza ko agiye kwishyurira ubukode bw’inzu imiryango 500 itishobaye mu gihe cy’amezi 3 muri ibi bihe bya COVID-19, ibi ntibyakiriwe neza na Zari babyaranye abana babiri aho yamunenze kujya gufasha abandi atazi uko abe babayeho.

Diamond yahise afata iya mbere ahamagara Zari ndetse atangaza ko bumvikanye ko nyuma ya COVID-19 bazavugana bakareba uko barera abana babyaranye.

Abinyujije kuri Instagram, Diamond mu minsi ishize yashyizeho amashusho agaragaza avugana na bana be maze aherekezwa n’amagambo agira ati“nta kintu kiryoha nko kubyukira ku mashusho uhamagawe(video call) n’abana ba we ukunda.”
https://www.instagram.com/p/B_kkJYwp6ll/?igshid=qzotosag0v4w

Diamond ya Zari batandukanye muri Gashyanatre 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri, ubu babana na nyina muri Afurika y’Epfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger