AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa mbere muri East Africa ufite isaha ihenze

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mubagezweho muri Afurika kuri ubu uri mu bitaramo bizenguruka Leta zunze ubumwe z’amerika yaguze isaha y’ibihumbi $30 angana na miliyoni 30 z’amanyarwanda.

Ni mu mashusho anyujije  ku rubuga rwe rwa Instagram(story) arimo guhaha iyi saha(watch). Ibi biri gutuma abakunzi be bacika ururondogoro.

Wasafi Tv anabereye umuyobozi ivuga ko Diamond Platnumz iyi saha yaguze ihagaze  miliyoni 30 frw ikunzwe kwambarwa n’ibyamamare nka Jay Z , Drake n’abandi.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru inkuru zicicikanye zivuga ko umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz yaba ubuzima agaragaza atari bwo abamo, uyu muhanzi yavuze ko yambara inkweto rimwe akajugunya.

Uyu muhanzi mu minsi mike ashize yashyize ahanze amashusho, agaragaza inkweto nyinshi, avuga ko abavuga ko ahora asubira mu nkweto imwe atari byo, ni nyuma y’uko byavuzwe cyane ko ahora mu nkweto zimwe.

Ati “hari abantu bavuga ko mpora nsubira mu nkweto zimwe. Ntabwo ari byo. Mfite inkweto nyinshi, nambara inkweto rimwe nkahita zijugunya, umuntu waba uzishaka, akazambara.”

Mu minsi ishize uwari umujyana we, Ostaz Juma Na Musoma, yashinje uyu muhanzi kubeshya abantu ubuzima abamo, ko ubukire avuga afite atari bwo, amafaranga yishyurwa kugira ngo aririmbe atari yo n’ibindi, ngo ababazwa n’uko abivuga abanntu bakabyemera.

Diamond ubwo yaguraga iyi saha ya Rolex
Diamond Platnumz umwe mu bahanzi ba mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba batunze agatubutse kurusha abandi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger