AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz na Rayvanny bakomorewe kongera gukora ibitaramo

Abahanzi Diamond Platnumz na Rayvanny nyuma yo gusaba imbabazi ku makosa bakoze barenga ku mategeko bari bahawe na BASATA, Ikigo ngenzuramuco muri Tanzaniya Baraza la Sanaa la Taifa (BASATA), kuri ubu iki kigo cyabakomoreye kibemerera gukora ibitaramo hanze ya Tanzania gusa.

Iki kigo BASATA cyari cyarafatiye ibihano aba bahanzi bombi bahagarikirwa gukora ibitaramo  muri Tanzania ndetse no hanze yayo nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo amagambo iki kigo gifata nk’ay’urukozasoni zirimo nka Mwanza mu bitaramo bya Wasafi Festival.

 Itangazo ryasohowe n’iki kigo ryemeza ko aba bombi bababariwe kuri ubu bakaba bemerewe gukora ibitaramo hanze ya Tanzaniya ariko badashobora kubikorera imbere ku butaka bwa Tanzaniya.

Aba bahanzi  bahawe izi mbabazi nyuma yo gusaba imbabazi abanyatanzania bose muburyo bw’amashusho babinyujije kurubuga rwa Instagram n’ahandi.

Benshi bibazaga  niba aba bahanzi bazabasha gukora ibitaramo byabo bari bafite hanze ya Tanzania nko muri Kenya bafite ibitaramo bibiri muri izi mpera z’umwaka, gusa ubwo bamaze gukomorerwa uyu munsi taliki 26 Ukuboza  aba bahanzi bombi bafite igitaramo  muri Kenya mu mujyi wa Mombasa , nyuma bazerekeza  mu gihugu cya Comores tariki 28 Ukuboza.

Indirimbo  “Mwanza” yamaganiwe kure na BASATA niyo ikomeje gukora kuri aba bahanzi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger