AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond Platnumz arashinjwa kwiba “The One” indirimbo ye nshya

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangiye kwibasirwa n’Abanya-Namibia, bamushinja gushishura indirimbo ye nshya yise “The One”. Bavuga ko yayishishuye umuhanzi w’iwabo witwa King TeeDee.

Iyi ndirimbo yatumye Abanya-Namibia bacika ururondogoro, imaze umunsi umwe ishyizwe kuri YouTube. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni n’ibihumbi 700.

Bamwe muri aba bafana bashinje umuhanzi Diamond kugambanira TeeDee, banamusaba kutazigera ajya kuririmbira muri Namibia. Cyakora cyo hari abandi bagerageje kumurengera bashimangira ko The One ari nziza cyane.

King TeeDee nyir’ukwibwa indirimbo we avuga ko Diamond yahinduye indirimbo ye nziza kurushaho, ashimangira ko iriya ndirimbo yanamukoze ku mutima.

Amagambo y’uyu muhanzi wo muri Namibia yatumye abenshi bajya mu rujijo bibaza niba haba ari ubufatanye bw’ibanga buri hagati ye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ntabwo birasobanuka niba Diamond yarashishuye iriya ndirimbo abigambiriye cyangwa ari ibyamugwiririye. Cyakora cyo si ubwa mbere uyu muhanzi ukunzwe muri Tanzania no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba avuzwe mu makimbirane ashingiye ku bihangano, kuko hari abahanzi benshi baba ab’iwabo muri Tanzania no hanze yabo bagiye babipfa.

Anakunze kugongana kenshi na BASATA (Urwego rwa Tanzania rushinzwe kugenzura ubugeni, sinema n’umuziki) bapfa bimwe mu bihangano akenshi biba bihabanye n’umuco wa Tanzania.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger