AmakuruImyidagaduro

Diamond na Tanasha bagaragarije umwana wabo mu birori by’akataraboneka bamukoreye (Amafoto)

Umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we w’imena Tanasha Donna Okatch , kuri uyu wa Kabiri bagaragarije abakunzi babo bo hirya no hino ku Isi, umwana wabo w’umuhungu baherutse kwibaruka mu birori byabereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

Uyu mwana wabo w’umuhungu bise  Naseeb Junior yagaragajwe isura binyuze ku mafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibirori yateguriwe n’ababyeyi be byo kwizihiza iminsi 40 amaze abonye izuba.

Ni ibirori byateguwe na Diamond ubu ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo ye nshya iri kubica bigacika yise Baba Lao, aho byateguwe hagamijwe kwereka inshuti n’abavandimwe uko umwana we na Tanasha amaze kungana nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi igera ku 10 avutse.

https://www.instagram.com/p/B5VVDfzAeJF/?utm_source=ig_embed

Ibi biroroi byabereye mu rugo rwa Diamond ruherereye i Dar Es Salaam, aho byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo incuti za Diamond, iza Tanasha ndetse na bamwe mu bagize imiryango yabo.

Mu byamamare byitabiriye ibi birori harimo abahanzi Diamond yasinyishije muri Wasafi Records aribo:; Lava Lava, Mbosso, producer Ayo Lizer, photographer Lukamba n’abanyamakuru batandukanye bakora kuri Radio na Television bya Wasafi.

Ni ibirori by’umwihariko byaranzwe n’imiziki ndetse n’imbyino z’ubwoko bwose. Nyuma yo kubyina ababyeyi b’umwana bafashe umwanya bamutwikurura mu maso kugira ngo bamugaragarize abaje mu birori bye, nyuma yo kumara umwanya atwikiye mu gikorwa cyiswe ko ari ukumurinda amashitani.

Umunsi w’amavuko wa Naseeb Junior yawuhuriyeho na Se, nyina umubyara ndetse na nyirakuri ariwe nyina wa Diamond uzwi nka Bi Sandra Dangote.

https://www.instagram.com/p/B5VRwITJ5uK/?utm_source=ig_embed

Reba amafoto atandukanye yo mu birori by’isabukuru y’umwana wa Diamond na Tanasha

Naseeb Junior umwana wabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger