AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond na Rayvanny bahanutse ku rubyiniro ubwo bataramiraga abakunzi babo

Abahanzi babiri bakomeye mu gihugu cya Tanzania; Diamond Platnumz na Rayvanny bahanutse ku rubyiniro ubwo baririmbiraga abakunzi babo mu gitaramo cyari cyabereye  kuri Stade yitiriwe Mandela iherereye ahitwa Sumbwanga muri Tanzania.

Aba bahanzi bombi baririmbiraga hamwe cyo kimwe na Mbosso ukorera muri Wasafi, ubwo urubyiniro bariho rwababirinduraga bakisanga ku butaka.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru, nyuma y’igitaramo aba bahazi bagombaga gukora ku wa gatandatu bikarangira gisubitswe kubera imvura y’umudubi.

Iki gitaramo cyiswe Wasafi Festival cyagombaga kubera kuri iriya Stade ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, birangira haguye imvura nyinshi cyane yanatumye abari bagiteguye bahitamo kugihagarika.

Nyuma Diamond yahise asezeranya abafana be ko iki gitaramo kigomba kuba ku cyumweru, kikabera kuri Mandela Stadium cyagombaga kuberaho.

Magingo ay anta makuru y’ibikomere bikomeye byaba byatewe n’iriya mpanuka aratangazwa, n’ubwo byagaragaye ko Diamond na Rayvanny bahagiriye udukomere duto.

Tanasha uri mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz yahise avuga ku byabaye ku mukunzi we, aho yamwihanganishije ku byabaye.

Ati”Yaweee!! Wihangane mukundwa!”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger