Imyidagaduro

Diamond agiye gukorera ibitaramo muri Amerika

Naseeb Abdul Juma aritegura kwerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuhakorera igitaramo nubwo atari ubwa mbere agiye kuhakorera ibitaramo dore ko uyu musore amaze gutera imbere ku buryo bugaragara.

Diamond Platnumz w’imyaka 28 y’amavuko azakorera igitaramo muri Amerika tariki ya 04 Nyakanga 2018 i New York ndetse no ku ya 22 Kamena i Los Angeles , uyu musore uherutse no gutandukana n’umugore we Zari kubera kumuca inyuma, yakanguriye abantu kuzitabira igitaramo cye.

Yagize ati :” New York!!! [ Atangara cyane], Muzaze mwirebere umusore uturuka Tandale mu ijoro ryo ku wa 04 Nyakanga, mbifurije kuzaza mu kareba uburyo ndi igitangaza”

Diamond yavutse  tariki ya 02 Ukwakira 1989 avukira Tandale muri Tanzaniya niyo mpamvu yavutse ko ari umusore w’ i Tandale ndetse anafite album yitiriye aho avuka ” A Boy From Tandale”, uyu musore ufite izina rikomeye mu muziki wo muri Tanzaniya no muri Afurika muri rusange yabyawe na Sanura Kasimu ndetse na Abdul Juma.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger