AmakuruAmakuru ashushye

Depite Frank Habineza yavuze ko yababajwe no kumva hari abise Mwiseneza Josiane Ingagi

Depite Habineza Frank yavuze ko kuba Miss Mwiseneza Josiane yariswe ingagi ari ikibazo gikomeye kikiri mu Banyarwanda bamwe  na bamwe bakomeje gutsimbarara ku kibi cyo guharabika bagenzi babo.

Ibi yabikomojeho nyuma y’uko nawe yigeze kwitwa Ingagi mu mwaka wa 2017, ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’Igihugu, bikarangira iri jambo yongeye kuryumva ryiswe Mwiseneza Josiane bikomotse kubatari bamushigikiye.

Depite Habineza Frank, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko umunsi Mwiseneza yitwaga ingagi n’abatari bamushyigikiye, byamwibukije umunsi na we yayitwaga mu 2017 n’uwitwa Chantal.

Yagize ati “Narababaye cyane, narababaye uriya mwana Josiane Mwiseneza yiswe ngo ni Ingagi, byahise binyibutsa ko nanjye niswe Ingagi, nanjye niswe ingagi n’umukobwa cyangwa se umugore witwa ngo Chantal Roke cyangwa se Roshi,…”.

Yavuze ko uyu mukobwa witwa Chantal, yamwise Ingagi abinyujije kuri Facebook aho yavugaga ko adakwiriye kuba Perezida ahubwo ko akwiriye kuyobora Ingagi, biba ngombwa ko ajyana ikirego kuri Polisi, kugeza ubu akaba atarabona ubutabera.

Ati “Narababaye cyane njya no kurega kuri polisi, njyeza ikirego kuri CID baramukurikirana nyuma baza kumbwira ko atari ku mugabane wa Afurika, ko ari ku mugabane w’u Burayi, kubikurikirana nyine biragorana ariko ikirego cyanjye ntabwo nagikuyeyo, na n’ubu ndacyifuza ko polisi y’u Rwanda imfasha nkabona ubutabera”.

Depite Habineza avuga ko undi mukandida bari bahanganye atavuze izina, ngo iyo aba ariwe wiswe Ingagi bitari kurangirira aho, ariko ku bwe ngo byahise bisinzirizwa, akavuga ko umunsi Josiane yitwaga ingagi, byatumye yongera kubabazwa n’iki gitutsi.

Ati “Ejobundi mbonye uyu mukobwa Josiane wari ushyigikiwe n’Abanyarwanda benshi cyane kandi yatowe n’Abanyarwanda benshi cyane, Isi yose yaramutoye, akaza na we kitwa Ingagi  byarambabaje cyane ndavuga nti ‘Indwara irahari’ Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge imenye ko indwara igihari”.

Habineza Frank ni Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ritavuga rumwe na Leta. Mu mwaka wa 2017 ubwo yitwaga Ingagi, yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu birangira atsinzwe amatora n’amajwi 0.62%.

Frank yongeye kwiyamamaza mu mwaka wa 2018, ahagarariye iri shyaka rye, DGPR, ku mwanya w’ubudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, atsinda amatora.

Mwiseneza Josiane wiswe Ingagi n’abatari bamushyigikiye, yarangije irushanwa rya Miss Rwanda2019, yegukanye umwanya wa Miss wakunzwe cyane n’abantu (Miss Populality),nabyo bitanyize Abanyarwanda benshi kuko bumvaga ariwe waba Miss Rwanda.

Chantal wise Habineza Ingagi
Mwiseneza Josiane yabaye Miss Populality
Twitter
WhatsApp
FbMessenger