AmakuruImikino

Demba Ba yasabye abakinnyi bose b’abirabura kuva muri shampiyona y’Abataliyani

Umunya-Senegal Demba Ba, yasabye abakinnyi bose b’abirabura kuva muri shampiyona y’Abataliyani Serie A, nk’inzira yonyine ishoboka yatuma irondaruhu ryamunze iki gihugu ricika.

Ibi Ba yabitangaje, nyuma y’irondaruhu ryagaragarijwe Umubiligi Romelu Lukaku ubwo Inter de Milan akinira yari yahuye na Cagliari mu mpera z’icyumweru gishize. Lukaku watsinze igitego kimwe muri 2-1 Inter yatsinze, yatutswe cyane n’abafana ba Cagliari bamwita inguge.

Demba Ba wakiniye amakipe akomeye arimo Chelsea, yavuze ko yagiye agira kenshi amahirwe yo kujya gukina muri shampiyona y’Abataliyani ariko akayitesha kubera gutinya gukorerwa irondaruhu. Aha ni ho yahereye asaba abirabura bose kuva muri iyi shampiyona.

Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye asubiza itangazo Inter de Milan yari yashyize ahagaragara yamagana irondaruhu ryakorewe Lukaku.

Ba yagize ati” Iyi ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kudakina hariya (mu Butaliyani) mu gihe nari mbishoboye…hanyuma kuri iyi ngingo nifuza ko abakinnyi bose b’Abirabura bava muri iyi shampiyona! Mu by’ukuri ntabwo bizahagarika ubugoryi n’urwango byabo, gusa byibura ntabwo bazongera kubangamira andi moko y’abantu.”

Magingo aya ikipe ya Cagliari ntabwo irahanwa kubera imyitwarire mibi y’abafana bayo, mu gihe abafite aho bahuriye na ruhago hirya no hino ku isi bari bayibisabiye.

Ni mu gihe akanama gashinzwe imyitwarire muri shampiyona y’Abataliyani kasabye ibindi bimenyetso bigaragaza ko Lukaku yakorewe irondaruhu, kugira ngo kagire umwanzuro gafata.

Si ubwa mbere abafana ba Cagliari bagaragayeho irondaruhu, kuko no mu minsi ishize barigaragarije Moise Kean, Blaise Matuidi na Sulleiman Muntari.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger