AmakuruImyidagaduro

Daymakers na Bushali bahishiye byinshi abazitabira igitaramo cya “Bigomba Guhinduka”

Abanyarwenya babarizwa  muri Daymakers n’umuraperi ukunzwe n’abatari bake mucyiswe Kinyatrap, Bushali, ku  bufatanye na MTN Rwanda biteguye gushimisha abazitabira igitaramo cya “Bigomba Guhinduka” kigiye kuba ku nshuro ya Kabiri.

Iki gitaramo kizaba ku wa  12 Ukwakira 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali , ni igitaramo kije gikurikira ikindi nk’iki cyabaye  ku wa 27 Mata 2019 ni igitaramo cyitabiriwe kuburyo bukomeye ndetse abacyitabiriye banyuzwe n’urwenya rw’aba basore..

Mu kiganiro cyahuje iri tsinda ry’abanyarwenya, abanyamakuru n’abaterankunga, bagaragaje ko imyiteguro bayigeze kure kandi biteguye gutuma abantu bazitabira batahana akanyamuneza.

Mugisha Emmanuel[Kibonke Clapton] ukuriye Daymakers Edutainment, yatangaje ko yishimira intambwe iri tsinda rye rimaze kugeraho mu bijyanye n’urwenya, ashimira MTN ku bufatanye yaberemeye.

Umwe mubasore babarizwa muri Daymakers , Japhet aganira na Teradignews yavuze ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kirimo udushya twinshi ndetse gifite umwihariko cyane bitandukanye na kimwe cyabaye ubushize.

“Umwihariko urimo muri ‘Bigomba guhinduka II’, hazaba harimo udushya  dutandukanye , ubushize twakoze agashya  kuko twaje tukaririmba indirimbo yacu ya  ‘Bigomba guhinduka’ abantu batabitekerezaga , ubungubu naho hari agashya tutavuga mbere y’igihe. gusa bahishiwe byinshi bazaze birebere. “

Japhet yakomeje yihanganisha abaje migitramo cyabo cya mbere  bakabura uko binjira kubera ahantu hato bari bateguye gusa ubu iki kibazo cyavugutiwe umuti.

“Turisegura ku bakunzi bacu  baje mu gitaramo cy’ubushize bagasubirayo kubera ahantu hato twari dufite ,  ubu icyo kibazo cyarakemutse ubu twabonye umuterankunga ari we MTN  Rwanda ,  urumva ko hazaba hari amajwi ameze neza , urumuri rumeze neza , ahantu hanini hisanzuye n’urubyiniro rusobanutse.”

Hari ibyorohejwe kwinjira muri iki gitaramo ku bantu bakoresha ‘Yolo’ bo kwinjira ni 2000 rwf kimwe no kubanyeshuri , ikindi gihari ni uko  uguze ticket y’igitaramo akoresheje MoMo ntamafaranga yogukata atanga “Niba uguze ticket yo kwinjira  ukoresheje Yolo,  ticket yose wagura yaba VIP y’ibihumbi 10 cyangwa muyindi myanya nta mafaranga usabwa yo gukata , hagenda ayo wishyuye gusa.”

Umuraperi ugezweho muri iyi minsi mu njyana ya Kinya Trap, akaba akunzwe n’abiganjemo urubyiruko we yavuze ko abakunzi be abahishiye byinshi kandi azaririmba mu buryo bw’umwimerere.

Ku bufatanye na MTN Rwanda iki gitaramo kigiye kongera kuba aho kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye nka Michael Sengazi, Joshua, Kepha, Bishop Gafaranga, Makanika , Nimu Roger, Patrick Rukundo ,Divine usibye aba banyarwenya hazaba harimo n’itorero ribyina ibyino gakondo ‘ Inkindi itatse’ ryanakoze ku nshuro ya mbere y’iki gitaramo ndetse n’umuraperi Bushali.

Anita Pendo niwe uzavanga imiziki muri iki gitramo naho Bushali n’Itorero Inkindi Itatse basusurutse abaza cyitabira. Kwinjira ku bantu bari muri Yolo ni 2 000 Frw, 5 000 Frw mu myanya isanzwe ku bantu bakuru ndetse na 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Kugura amatike ni ukwifashisha code ya *182*8*1*900444#.

Bigomba Guhinduka ni ubwoko bw’urwenya rwazanywe n’abasore babiri bo muri Daymakers ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje.

Urwenya rw’aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Umuraperi Bushali n’umunyarwenya Japhet
5K Etienne uri mu bagize itsinda rya Day Makers
Daymakers biteguye gusetsa buri wese uzitabira igitaramo cyabo

Mugisha Emmanuel[ Clapton Kibonke ] ukuriye Day Makers Edutainment, yavuze ko yishimira intambwe iri tsinda rye rimaze kugeraho mu bijyanye n’urwenya, ashimira MTN ku bufatanye yaberemeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger