Amakuru ashushye

Davido yageze i Kigali yakirwa nk’umwami -AMAFOTO

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 , umuhanzi ukomeye cyane muri Nigeriya ndetse no muri Afurika Davido, yageze i Kigali aho aje kuhakorera igitaramo.

Davido yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa 20:00 , ntabwo yabonye umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru kuko yahise ajya mu modoka maze nyerekeza kuri Kigali Convention Center aho agiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Davido i Kigali yari yishimye
Ubanza yarebaga ko i Kigali haba interineti irenze kuyo muri Nigeria
Yari akumbuye agatabi, ageze mu modoka yahise agatumura

Iyi niyo modoka Davido yagiyemo

 

Davido aje i Kigali muri gahunda y’ibitaramo azakora bizenguruka Afurika. Ibi bitaramo bya Davido ni gahunda ye yihaye yo kuzenguruka Afurika akora ibitaramo afatanyije n’inzu itunganya umuziki akoreramo ya Sonny Music, Uyu musore ukunzwe cyane muri Afurika, ibitaramo bye  bizatangirira mu Rwanda kuya 3 Werurwe 2018.

Iki gitaramo kizabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera Saa 6:00 z’umugoroba, Davido akazafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo  Charly na Nina, Riderman, Yvan Buravan n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwikora ku mufuka ukishyura amafaranga 5 000frw mu myanya isanzwe, 20 000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 50 000frw mu myanya y’icyubahiro cyane [V VIP].

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger