AmakuruImyidagaduro

Davido wari wararahiye kutazongera gutaramira muri Uganda ategerejwe i Kampala

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamenyekanye ku izina rya Davido, yavuguruje gahunda yari yarihaye yo kutazongera gutaramira ukundi muri Uganda yemeza ko azahasubira mu mpera z’uyu mwaka taliki 30 Ukuboza 2018.

Amakuru avuga ko uyu  muhanzi yatangaje ko agiye kwerekeza muri Uganda avuga ko azaba agiye kuhakorera igitaramo mu murwa mu kuru w’iki gihugu (Kampala) ahazwi nka Cricket Oval, Lugogo .

Howwe.biz dukesha iyi nkuru yanditse ko Davido yongeye gukangurira abakunzi be bo muri Uganda kuzabana nawe mu Kuboza, ndetse byinshi ku rugendo rwe bikazagenda bitangazwa buri uko imyiteguro y’urugendo irimbanyije.

Ni nyuma y’uko ubwo uyu muririmbi yari aheruka muri Uganda mu mwaka wa 2014, yahavuye avuga ko nubwo yishyimiwe n’abakunzi b’umuziki we cyane mu gitaramo yahakoreye cyari cyateguwe na Cee Cee Entertainment, atazongera gusubira gutaramira muri Uganda bitewe n’ibibazo yahuriyemo nabyo.

Davido yari yatangaje ko uwateguye igitaramo yaririmbyemo ku italiki ya 6 ukuboza2014, yamutengushye bikomeye bituma afata umwanzuro wo kutazongera kuririmbira muri Uganda.

Yavuze ko byose byishwe n’uburyo ibyuma byavugaga mu gitaramo, bikurikirwa n’ahantu bamuraje atigeze yishimira na gato.

Icyo gihe icyamubabaje kurushaho ni uko ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe asubira muri Nigeria yatunguwe no kubona abantu bamufashe bakamusaba kwishyura amafaranga y’aho yaraye nyuma y’uko uwateguye igitaramo atabashije kuyishyura yose.

Davido ni umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye ku mugabane wa Afuria, yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bamaze gukoma komera bo kuri uyu ugabane barimo Diamond, Mafikizolo,n’abandi benshi. Ubwo aheruka muri Uganda yakoranye indirimbo na Pallaso murumuna wa Chameleone.

Davido ubwo aheruka muri Uganda yakoranye indirimbo na Pallaso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger