AmakuruImyidagaduro

Davido arigushakishwa na Polisi ya Gambia

David Adedeji Adeleke [Davido] arashakishwa n’inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Gambia, aho ashinjwa gukubita umufotozi uzwi cyane muri kiriya gihugu aherutse gukoreramo igitaramo.

Davido yarakariwe n’abanya-Gambia ndetse akaba yanashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kugira ngo yitabe ubutabera nyuma yo gukubita umwe mu bafotozi bazwi muri iki gihugu aho aherutse gutaramira.

Ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Gambia bitangaza ko Kenny Egbuke umufotozi wakubiswe na Davido  yamaze kwandika ikirego agishyikiriza station ya Polisi ya Kololi muri kiriya gihugu.

Davido n’uyu mufotozi gushyamirana kwabo kwavuye  ku mufana w’umukobwa wegereye uyu  Davido  amusanze muri restaurant amusaba ko bifotoza. Davido n’uyu mukobwa bamaze kwifoto yashatse gukomeza kwegera  Davido  kandi yari amaze kumuha ifoto yashakaga ko bifotozanya , Davido birangira yutse inabi uyu mukobwa bibabaza , Kenny Egbuke (Umufotozi).

Uyu mufotozi yahise anenga Davido ko bitari bikwiye ko afata nabi umugore nk’uko yari abigenje undi na we amutura umujinya wose amukubita ikirahuri cy’inzoga ya cognac yari ari kunywa amukomeretsa umunwa.

Davido nyuma yo gukora ibyo abonye ko Polisi ishobora kumushasha nyuma y’urugomo yari ateje yahise yurira indege ye ahita ava muri iki gihugu yihuta cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger