AmakuruImyidagaduro

Davido ari mu byishimo bikomeye nyuma y’ibyo Imana ikoreye umukunzi we

Umuhanzi David Adedeji Adeleke ukomeye cyane mu muziki nyagurika by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria ari byishimo nyuma y’uko umukunzi we, Chioma Avril akize icyorezo cya COVID-19 yari arwaye.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’uko umukunzi we apimwe inshuro 2 zose bagasanga yarakize iki cyorezo, hari nyuma y’uko tariki ya 27 Werurwe 2020, Davido yishyize mu kato nyuma y’uko bari basanze umukunzi we arwaye iki cyorezo.

Chioma Avril Rowland n’umwana wa bo wapimwe ubwo bari bavuye mu Bwongereza bamusangana iki cyorezo cya COVID-19.

Davido akaba yatangaje ko umugore we wari umaze ibyumweru 3 arwaye COVID-19 ubu ameze neza nta kibazo yakize.

Abicishije ku mbugankoranya mbaga yanditse agira ati“ Imana ihabwe icyubahiro. Chioma yasuzumwe inshuro 2 ntiyagasangwamo ubwandu. Mwarakoze kudusengera, turabakunda.”

Urukundo rwa Davido rwitamuruye ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 23 mu mwaka wa 2018.

Ibi byatumye Davido anashyira hanze indirimbo yise “Assurance” yahimbiye umukunzi we ndetse yanamuhaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche.

Mu mwaka wi 2019 ni bwo Davido yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore, mu Kwakira 2019 yahise amubyarira umwana w’umuhungu, David Adedeji Adeleke Jr.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger