AmakuruImyidagaduro

Danny Vumbi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Abana Babi’ ikomeje kuvugisha benshi

Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi muruhando rwa muzika nyarwanda yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Abana babi’ yari ategerejwe na benshi.

Indirimbo ‘Abana Babi’ imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, ndetse yanavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bagenda bakuraho imvugo zitandukanye kugeza n’ubu.

Igikomeje gutangaza benshi ndetse kikanashimisha abatari bake ni uburyo  abahanzi n’abandi b’ibyamamare mu Rwanda ,Danny Vumbi aba avuga muri iyi ndirimbo aba yabambitse amasura y’abana bato cyane  nabyo biri mubikomeje gukurura benshi kuri iyi ndirimbo.

Danny Vumbi iyo ayiririmba yifashisha abantu batandukanye bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda, barimo Bruce Melodie, King James, Zizou, Nina na Charly ,Phil Peter,DJ Pius ,Anita Pendo ndetse n’abandi,

Muri iyi ndirimbo Danny Vumbi aririmba  avuga ko ari abana babi kuko hari inkuru nyinshi aba agenda avuga ibintu bamuhishe kandi byari kumugirira akamaro.

Kimwe mu bigaragaza ko ari indirimbo yishimiwe cyane ni uburyo abantu bagiye bayigenderaho bagahimba utuntu dusekeje bashaka kwerekana ukuntu bagenzi babo ari abana babi kuko hari amakuru batigeze babasangiza meza gusa bakaza kubimenya nyuma.

Indirimbo ‘Abana Babi’ yakozwe na Madebeats mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo yatunganyijwe na Bernard Bagenzi.

Indirimbo wayireba unyuze  hano 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger