AmakuruImyidagaduro

Danny Vumbi yasanze Mico The Best muri Kikac Music

Umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuririmbyo w’indirimbo Semivumbi Daniel wamenyekanye nka Danny Vumbi yumvikanye kugirana amasezerano y’imikoranire na kompanyi ya KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Mico The Best.

Jean Claude Uhujimfura ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music yahamije aya makuru avuga ko ubu  batangiye gukorana na Danny Vumbi.

Yagize ati” Ni amasezerano tumaze iminsi twumvikanyeho, yaba igihe azamara ndetse n’ibindi bikubiyemo tuzabibamenyesha mu minsi ya vuba. Turi gutegura ikiganiro n’abanyamakuru.”

Danny Vumbi yinjiye muri Kikac asanzemo Mico The Best ugiye kumara umwaka akorana n’iyi kompanyi mu bikorwa binyuranye bya muzika.

Mu rwego rwo kumurika imikoranire na Danny Vumbi, Kikac Music mu minsi ya vuba cyane igiye gushyira hanze indirimbo ya mbere bamukoreye yitwa “Muto”.

Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu itsinda rya The Brothers ryamamaye mu muziki w’u Rwanda wo hambere nyuma y’igihe rikaza gusenyuka.

Nyuma yo gutandukana na bagenzi be uyu mugabo yahisemo gutangira urugendo rwe wenyine mu muziki, kuri ubu Danny Vumbi afatwa nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo ndetse hari benshi yandikiye indirimbo zikamamara.

Iyi ndirimbo ye nshya “Muto” izaba ibaye iya mbere Danny Vumbi ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira nyuma y’uko yaherukaga gukora indirimbo yise “ Abana babi” yakunzwe n’abatari bake.

Indirimbo “Muto” Kikac Music yakoreye Danny Vumbi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger