AmakuruAmakuru ashushye

Danny Vumbi yahaye Ndahimana wamenyekanye kubera gusezerana yambaye kamambiri inkunga yamukusanyirije ingana na Miliyoni 5 (+AMAFOTO)

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 , umuhanzi Danny Vumbi yasuye Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wamamaye umwaka ushize ubwo  yasezeranga yambaye kamambiri asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33.

Ku wa  30 Ugushyingo 2018, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nibwo hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse  asezerana n’umugore we, ibintu byavugishije abantu benshi , abandi batangira kumushakira uburyo yafashwa.

Danny Vumbi nawe yagize igitekerezo cyo gufasha uyu mugabo yiyemeza gushyira hamwe inshuti ze n’abamukurikira bagafasha uyu mugabo n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 ubu batuye mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Danny Vumbi  yashyikirije Ndahimana Narcisse  inkunga yamukusanyirije ihwanye n’amafaranga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Danny Vumbi nabari bamuherekeje bakaba baraguriye  Ndahimana inzu ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700.

Nyuma y’iyi nzu kuri ubu imwinjiriza buri kwezi cyane ko hari abayikodesha banamuguriye moto nshya ifite n’ibyangombwa igiye kujya imufasha kubona amafaranga ya buri munsi.

Byari ibyishimo ku muryango wa Ndahimana ndetse n’abaturanyi be bari bishimiye iki gikorwa cyo gufasha.

Danny Vumbi aganiriza abaturanyi ba Ndahimana uko igitekerezo cyaje,
Byari ibyishimo ku muryango wa Ndahimana ndetse n’abaturanyi be bari bishimiye iki gikorwa
Ndahimana yishimiye moto yahawe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger