AmakuruImikino

Danny Usengimana mu bakinnyi APR FC yajyanye i Huye gukina na Mukura VS

Ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza i Huye mu majyepfo y’u Rwanda, aho igomba gukinira na Mukura VS umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere utarakinwe ku gihe.

Ni umukino uteganyijwe gukinwa kuri uyu wa gatatu saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

Iyi kipe yahagurutse i Kigali saa tatu zo kuri uyu wa kabiri igizwe n’abakinnyi 20 bagomba kuvamo 18 izifashisha ihanganye n’ikipe ya Mukura.

Abakinnyi APR FC yamanukanye i Huye bagaragaramo Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari umaze igihe kirekire yaravunitse, cyo kimwe na rutahizamu Danny Usengimana wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Aba bakinnyi baniyongerwaho ba bandi umunani bari bamaranye iminsi n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Gutsinda Mukura VS bizafasha APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51, mu gihe gutsindwa na yo cyangwa kunganya na yo bizatuma yotswa igitutu na Rayon Sports cyangwa Mukura.

Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi mu mpera z’umwaka ushize warangiye Mukura VS itsindiye APR FC i Kigali igitego 1-0. Ni igitego cyari cyatsinzwe kuri Penaliti n’Umurundi Duhayindavyi Gael, nyuma y’ikosa Herve Rugwiro yari amaze gukorera kuri Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina.

Danny Usengimana ashobora gukinira APR FC umukino we wa mbere ahura na Mukura VS.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger