Amakuru ashushyeImyidagaduro

Dady De Maximo yavuze ku bakomeje gukomoza kuri Shaddy Boo

Dady De Maximo Mwicira-Mitali  wamenyekanye amurika imideli mu Rwanda yavuze  kubantu bari kwiha cyane Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ari ibintu bibabaje kubona abantu biha umuntu bakamuvuga kandi nta muntu udakosa cyangwa ngo yibeshye.

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] ni umwe mu banyamideli bahanzwe amaso ku mbuga nkoranyambaga ndetse ntasiba mu itangazamakuru avugwaho ibintu bitandukanye. Uyu yahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh baza gutandukana mu mwaka ushize wa 2016 muri Gashyantare , yasize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo ajya kubaho mu buzima bwa wenyine i Gikondo aho abana n’abana be babiri.

Mu minsi yashize yatumiwe mu kiganiro kuri Televiziyo abazwa byinshi bijyanye n’ubuzima bwe, maze umunyamakuru aza kumubaza ahantu akunda gusohokera avuga ko akunda kujya ku mazi y’inyanja ndetse atangaza ko atarayakandagiraho ariko akaba akunda impumuro yaho.

Ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Iki cyabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, kuva uyu mugore yasoza iki kiganiro ndetse kugeza ubu #Hashtag ya #OdeurYaOcean  iri muziri gukomozwaho[Trending] cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakwena Shaddy Boo. Imvugo ‘odeur ya océan’ yatangiye gukaza umurego  mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi gusoza.

Ibi bikomeje gukorwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga byakoze ku mutima Daddy de Maximo maze agira ubutumwa atanga.

Yagize ati “Uyu mwana ni umunyarwandakazi ni uwanyu kandi ni uwacu ni uwanjye ni uwawe numva mwarekera kumuha rubanda no kumushumuriza inturo n’imbwebwe nkuko nawe aho bisobanye ntawuragushumuriza inkende n’isatura. Mubishoboye mwarekera.

Ndicaye iminsi irashize ariko numvise natangira mvuga nti’ Ntasoni kweli nawe koko urasekana ? kuko nabonye hari abameze amenyo ari ababyeyi, abagabo n’abagore basekana njye binteye agahinda n’isesemi kuko nziko ntamenya byose, nkuko twese ku Isi ntawumenya byose nkaba numva ntagitangaza kirimo ko inzozi zayobya umuntu agatwarwa mu byiyumviro, akifuza ibituma ayoba mu mvugo, ariko wareba uko abivuga ukabona koko yishimiye kubivuga aho kumushaka ngo tumugeze aho yifuza murasekana gusa! Niba atari n’inshingano zacu ariko se iyo wumiwe urakoronga, ukikora mu kanwa ukivayo ngo urasekana? uwaguseka wowe ko ibyawe byose bidahumura wakwirwahe?

Uwampa amahirwe ngo mufate mujyane yo anabyumve nuwo muhumuro anishime anarebe hejuru nkuko yabivugaga anezerewe urabona ibi koko ari ibintu bikwiye byo gusekana.

Hari nabo nibajijeho numva binteye agahinda uraseka umuntu wowe? niko nkuzi umeze ute mu myaka ishize? ubuse uwazana uko wari kera akaguseka wahungira he?

Niko twebwe murugo Iwacu nibangahe badatunganye nkanjye nkamwe batanabasha kuba bavuga iki niki uko gikwiye? turasekana gusa kandi hari nabicariye ibiboze.

Baseka uvuze nabi kandi banuka mu kanwa abandi banuka ahakomeye ariko turasekana bikaba rwose imvugo? ariko muziko ibi bintu byatera umuntu gukora icyo atatekerezaga kubera kumuhuriraho, ubu uwaduseka uko duteye yaba mu mutwe , yaba mu maso , yaba kumubiri, yaba uko duteye yabura ibyo yirirwa aseka, umuntu ukamureba ari gusekana umuzi nukuri kw’imana acisha inzara umunwa.

Abanyarwanda koko twabaye gute, ngo odeur! izanyu zimeze gute bamwe muritwe banatambuka bagasiga impumuro? waba uhumura byo ko ntawuseka uwagenzura yabura icyo akugiraho inkuru, ubu ko dukuze n’inda zacu n’ibikanu byacu cyangwa byawe bikabyimba? uwavuga ko mfite umudigi cyangwa ibondo akabifotora akandikaho amagambo ashaka wakwirwahe? Hari abakunda guseka ariko uwaguseka bihoraho wakwirwahe? Ntabyawe bidatunganye? Rahira ? Ntabyo se koko!

Ese uwatujora yabura icyo aseka nicyo anenga? Ntasoni umuntu w’umubyeyi akajya kuri fcbk agaseka ngo za odeur? skyiiiiiiii ndarakaye mvuze nabi ariko nimwe mubinteye bamwe muri mwe bari gusekana muteye icyo niki ni ukuri mumbabarire nimwe munshotoye, nanjye munseke rwose si ubwambere ariko murakabije binateye agahinda , mumaze kwibagirwa gusa ni nayo mpamvu tutanitonze tuzumirwa ese nkubu umunsi mwasetse ufite umutima woroshye akamanuka akajya muri za ngona muzishima? cyangwa akinjira ahari intwaro akarimbura imbaga? ibi bintu birabaje gusekana kandi n’ikosa kuko nziko ntawumenya byose. Njye munyihe kuko ndakomeye narabimenyereye kandi byaransize ariko sinifuza ko undi mwamukwena nkaho abantu bose bavutse nta kivurira nta nakivugira,

Barafinda ikibazo murakibonye ariko amafoto ngaho za interviews? ariko twabaye dute ari So cyangwa maman wawe wakwifuza ko afotorwa avuga ko ka na ga ari kwe? koko mukamuha amashyi erega abafite za radio mugatumira umuntu ngo ni igikorwa mubona nawe uko areba atazi neza ko ahubwo muri gushaka uko asekwa cyangwa abasetsa. Ese tuzabona ryari ko uwo uhaye rubanda ejo yaba uwawe murugo nibwo se muzaceceka mukanumva uko bimera?

Mwabonye ijambo ubwo ese mwahereye mungo iwacu ko ibisekwa bihari daaa. Reka ndekeree ariko mureke umwana abeho ahubwo mumukosore niba nawe yarengereye mumusange mumugire inama nanga abahetse ishyano bagaseka uri mu kaga nubwo ntako arimo ariko ibi bintu byakamushyiramo ntekerezako nta butagatifu dufite bwatuma dukwena undi nta n’ubuhanga mfite nkubwo mwumva mufite bwatuma ibintu byose mubigira binini nka Ocean .”

Daddy De Maximo utemeranya n’abihaye kuvuga Shaddy Boo

 

Yongeye ati”Please murekere aho ntago bigishimishije mwibaze ari nkamwe byabayeho, n’umuhanga arasinda akaba imbwa cyangwa imbwakazi bakamufotora agaseba nkatswe uwavuze ikimuri kumutima nk’inzozi yishimye akifuza.

Mumureke abeho umukunze amusure amwigishe ariko bihagarare niba koko turi imfura. Birababaje kuba nabahanura ntari umutagatifu nuko numva ikigero cyarenze uyu mwana ni ukuri mumuhe umwanya ahumeke, twese uwadushakamo za ocean na odeur ntiyazibura. Please iwacu ibi ntibihaba byo gusekana n’i Gasabo ntibyagakwiye , usibye n’ubumfura buke harimo nkwicisha umuntu ururimo.

Mubishoboye mwarekera undi mwana nubwo yaba yavuze ibifutamye, cyangwa ibisobanutse nk’amayobera ndumva twarekera, turabafite babihoramo ibifutamye kandi we yivugiye inzozi ze ntakibi cyaba inkuru iruse izacu twicariye tutifuza ko zijya hanze, abo dufite muziko bimenyekanye basekwa ntidukoma kandi benshi ni abana banyu, abacu, ni abavandimwe, ni abagore bacu n’abagabo banyu, twibigira ishyano n’ibara, sigaho ejo utazabyara uwo bazaseka nkuku.

Icyumweru kiza nizo ocean na odeur zanyu bitagishimishije namba.Uza kuntuka yisanzure Imana Yarakinze nabonye byinshi nubundi ndibwihangane ariko ni ukuri musigeho.”

Shaddy Boo uri gukomozwaho cyane

 

Related image
Shaddy Boo ari mub’igitsina gore  bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda

 

https://www.youtube.com/watch?time_continue=52&v=HbEeuEDTcuc

Twitter
WhatsApp
FbMessenger