Amakuru ashushyePolitiki

D.R.Congo: Kamerhe yahisemo kureka kuba umukandida ashyigikira Tshisekedi Felix

Kamerhe wari umukandida-Perezida mu matora w’ugomba gusimbura Joseph Kabila muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yavanyemo akarenge ahitamo gushyigikira umuhungu wa Étienne Tshisekedi, Felix Tshisekedi.

Felix Tshisekedi, umuhungu wa kwigendera Étienne Tshisekedi wapfuye atavuga rumwe na Leta ya Kabila ndetse na Vital Kamerhe bose bari abakandida-Perezida muri Congo bahuje imbaraga maze Vital kamerhe akuramo akarenge ahubwo yiyemeza kushyigikira Felix Tshisekedi akamwamamaza ashize amanga nkuko aba bombi babitangarije i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatanu nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Vital Kamerhe aganira n’itangazamakuru i Nairobi yagize ati ” Turi hano ngo dusinye amasezerano y’ubufatanye mu matora, nafashe icyemezo cyo gushyigikira Tshisekedi nk’umukuru w’igihugu cya DRC.”

Bahisemo kwifatanya kugira ngo bongere ingufu zo gutsinda Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 y’amavuko, umukandida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila.

Ubu bumwe buje nyuma y’uko Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari bahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila muri Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bisubiyeho bavuga ko batagikurikije amasezerano bari bafitanye n’iri shyaka kubera ko abayoboke baryo batangiye kuryamagana.

Tshisekedi na Vital Kamerhe bifatanyije mu gihe mu minsi ishize Bwana Martin Fayulu wari wemejwe ku n’abatavuga rumwe na leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’umukandida umwe bahuriyeho mu matora ya perezida ateganyijwe kuba tariki ya 23 Ukuboza, yari yasabye ko habaho ubumwe bakamushyigikira.

Bwana Fayulu, umudepite uzwi cyane nk’umushoramari n’umunyemari kurusha uko azwi nk’umunyapolitiki, yari yashyizweho bitunguranye ku Cyumweru nk’umukandida uhuriweho nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bibera i Genève mu Busuwisi aba bagabo bombi banze.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe n’ ikigo Congo Research Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera z’Ukwakira, ryagaragaje ko Bwana Tshisekedi na Bwana Kamerhe bakurikiranaga ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri mu bahabwa amahirwe menshi ko bashobora gutsinda amatora ya perezida.

Felix Tshisekedi  ni umuhungu wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi wari uyoboye ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Kabila kuko yahoraga ayishinja uburiganya mu matora ndetse akaba yarigeze no kurahirira iwe mu rugo kuyobora DRC avuga ko ari we watsinze amatora, Vital Kamerhe ni umunyapolitike waniyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2011 ariko agatsindwa.

Kamerhe wari umukandida-Perezida yiyemeje gushyigikira Felix Tshisekedi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger